AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

U Rwanda na RDC bashyizeho komite yo gukurikirana ibibazo biri mu bucuruzi

Yanditswe Jul, 19 2021 19:17 PM | 38,995 Views



Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda irizeza abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ko ibibazo bamaze igihe bagaragaza biburimo bigiye gukemuka ndetse n’ibizajya bivuka bikazajya bihita bibonerwa ibisubizo binyuze muri komite ihuriweho n’ibihugu byombi yashyizweho kuri uyu wa mbere ikazaba ishinzwe kubikumira no gukemura ibyagaragaye.

Impaka ku bibazo by’ingutu bibangamiye ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na RDC, ziri mu byatinzweho mu nama yahuje intumwa z’ibihugu byombi.

Ni ibibazo abari muri iyo nama bahurizaho ko bimaze igihe kandi ngo byangiza cyane ubucuruzi kuri buri ruhande.

Josephine Mugoto umwe mu bakuriye abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bo muri Kamanyola, avuga ko ibi bibazo birimo iby’imisoro myinshi kandi idasobanutse abacuruzi bo mu Rwanda bavuga ko bakwa muri RDC, bimwe mu bicuruzwa nk’umuceri, ifu y’amoko atandukanye, ibinyobwa byo mu nganda zo muri RDC n’ibindi ngo bigera ku mupaka ku ruhande rw’u Rwanda ntibyemererwe kwambuka ngo bize gucururizwa mu Rwanda n’ibindi.

Imwe mu nzira zo kubonera ibisubizo ibyo bibazo, ni komite ihuriweho n’impande zombi yashyizweho ngo ijye ibikurikirana kandi ibikumire ku ruhande rw’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka banyuze ku mupaka wa Bugarama-Kamanyola.

Ni komite abayigize ari bo bazagena uburyo bwo gukemura ibibazo byagaragaye no kubikumira.

Niyonshuti Richard uyobora ishami rishinzwe imishinga muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, atangaza ko “Ibi bibazo byose bigiye kujya bibonerwa ibisubizo ku gihe, n’ibivutse bihite bihabwa umurongo bitaragera kure.”

Ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’Akarere ka Rusizi ku ruhande rw’u Rwanda na Kamanyola na Bukavu ku ruhande rwa RDC, bukorwa n’abatari bake aho mbere y’umwaduko w’icyorezo cya Covid 19, umupaka wa Bugarama-Kamanyola wanyurwagaho n’abaturage bari hagati y’ibihumbi 3 na bine, naho uwa Rusizi ya mbere wanyurwagaho n’abarenga ibihumbi 20 ku munsi bo ku mpande zombi.

Biganjemo abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwiganjemo ibiribwa nk’imboga, imbuto, isambaza, ifu n’ibindi.

Aba bakunze gutaka ibibazo byinshi bahura na byo mu mayira yo muri RDC, naho abo muri RDC bagashinja u Rwanda kubuza ubucuruzi bwa bimwe mu bikorerwa yo aho ngo bifatwa nka forode cyangwa ibitujuje ubuziranenge.

Aphrodis Muhire




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira