AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

U Rwanda na Senegal bigiye gutangira gukora inkingo zirimo iza Covid19

Yanditswe Oct, 26 2021 14:00 PM | 33,453 Views



Ibihugu by'u Rwanda na Senegal bigiye gutangira gukora inkingo nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye, n'ikigo  BionTech ndetse na Banki y'ishoramari y'u Burayi, European Investment Bank.

Inkingo zizakorerwa muri ibi bihugu byombi ni iza Covid19, iza Malaria ndetse n'iz'igituntu.

Umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano wabereye muri Kigali Convention Center ahari abahagarariye ibihugu by'u Rwanda na Senegal, ndetse n'abahagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n'uw'Ubumwe bw'u Burayi.

Dr. Sahin Umuyobozi mukuru wa BionTech yitabiriye uyu muhango yifashishije ikoranabuhanga.

Ku ruhande rw'u Rwanda aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w'ubuzima Dr. Daniel Ngamije mu gihe ku ruhande rwa Senegal yashyizweho umukono na Aïssata Tall Sall, Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga w'icyo gihugu.

Minisitiri Dr Daniel Ngamije yagaragaje aya masezerano nk'intambwe ikomeye, yo gutuma inzozi zo gukorera inkingo muri Afurika ziba impamo.

Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura