AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda na Singapore byiyemeje kurushaho guteza imbere ubutwererane hagati yabyo

Yanditswe Sep, 30 2022 16:23 PM | 132,329 Views



U Rwanda na Singapore byiyemeje kurushaho guteza imbere ubutwererane hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko mu nzego zirimo iterambere ry’ubukungu n’imiyoborere myiza.

Ibyo ni bimwe mu byagarutsweho ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangiraga uruzinduko rw’iminsi itatu agirira mu gihugu cya Singapore.

Mu ruzinduko rw’akazi agirira muri Singapore Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Lee Hsien Loong. Ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zirimo iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, ubwiyunge ndetse n’imiyoborere myiza.

Ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro byatangaje ko abo banyacyubahiro bombi biyemeje guteza imbere kurushaho imibanire myiza isanzwe hagati y’u Rwanda na Singapore.

Perezida Paul Kagame yakiriwe na Perezida wa Singapore Madame Halima Yacob mu ngoro ya perezidansi y’icyo gihugu, The Istana. Ibiganiro byabo byibanze ku mubano w’ibihugu byombi n’izindi ngingo z’ingirakamaro ku bihugu byombi zirimo inovasiyo, ikoranabuhanga ndetse n’uburezi.

Mbere yo kubonana n’abo banyacyubahiro bombi, Perezida Paul Kagame yabanje gusura Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Nanyang, Nayang Technological University, atambagizwa ibice biyigize asobanurirwa amateka yayo mu myaka 30 imaze ndetse anageza ijambo ku banyeshuri, abakozi n’abashakashatsi bo muri iyo kaminuza.

Muri icyo kiganiro kibanze ku rugendo rw’u Rwanda mu myaka 28 ishize, Umukuru w’Igihugu yagarutse ku bintu bitatu igihugu cyashyize imbere kugira ngo cyiyubake.

Ibyo birimo ubumwe bw’Abanyarwanda, imiyoborere idaheza cyangwa ngo isige inyuma n’umwe ndetse n’ikoranabuhanga na inovasiyo.

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka ubumbwe bw’abana barwo n’umuco wo guharanira ikiza no gukora cyane by’umwihariko urubyiruko rukumva ko kuba indashyikirwa ari byo bizabaha umusaruro kurusha ikindi icyo ari cyo cyose.

Yagize ati “Mbere na mbere byari ngombwa kwita ku bumwe bw’igihugu n’imibanire myiza y’abaturage. Twahereye ku kubaka umutekano, kuko ari wo shingiro ry’ibindi bikorwa. Twahise rero dutangira kuvanga ingabo dukora igisirikare kimwe gihuriyemo izatsinze urugamba rwo kwibohora ndetse n’iza Leta yari imaze gutsindwa. Igihugu bene cyo bumva ko batagisangiye nta hazaza kigira. Amateka y’u Rwanda yerekana ko ubumwe bwagiye busenywa n’abakoloni ndetse na guverinoma zakurikiye ubwigenge. Twagaruye imigirire ishingiye ku muco wacu nk’umuganda uhuriza hamwe abaturage kugira ngo bateze imbere aho batuye. Twarekuye abari bakurikiranweho jenoside bagaruka mu miryango baburanishwa n’inkiko Gacaca, intego ari uguhana no gushyira ahabona ukuri ku byabaye. Ni ikintu cyari ingenzi cyane ku barokotse ndetse n’ababahemukiye kugira ngo bashobore kongera kubana. Twitaye kandi ku kubaka mu rubyiruko indangagaciro nyazo z’umunyagihugu hashimangirwa ko ubunyarwanda ari bwo sano dusangiye twese kurusha ibidutanya. Umusaruro wavuyemo ni uko uyu munsi ubushakashatsi bwigenga bwerekana ko mu Rwanda ku gipimo cyo hejuru abantu bizeranye kurusha ahandi ku Isi.”

Umukuru w’Igihugu yunzemo ati “Icya kabiri twagombaga guhanga uburyo bushya bw’imiyoborere idaheza n’umwe kandi ishingiye ku muturage. Mbere inzego za Leta n’umutungo wayo byafatwaga nk’ibya bamwe kuko no kwiga amashuri yisumbuye byari umwihariko ku bafitanye isano n’abanyapolitiki. Ariko igihe cyose abaturage batabona uburenganzira bungana ngo bafatwe kimwe umutekano w’igihugu nawo ntuba wizewe neza. Ni yo mpamvu twakoze ibishoboka twimakaza umuco w’aho buri wese abona ibimukwiye aho buri mwana w’Umunyarwanda azi neza ko gukora cyane ukaba indashyikirwa bitanga umusaruro hatitawe ku nkomoko ye.”

Mu kiganiro cyayobowe na Perezida Nayang Technological University Prof Subra Suresh, Perezida Paul Kagame yasobanuye ko abantu bose aho bava bakagera bakenera umutekano, kuyoborwa neza ndetse na gahunda na politiki zisobanutse zerekana neza aho bava n’aho bagana byose bishingiye ku mahitamo yabo.

Aha ni na ho yasoreje maze atanga umukoro ku banyeshuri basaga ibihumbi 30 biga muri iyo kaminuza ndetse n’abarimu n’abashakashatsi bakorana na yo.

Ati “Muri iki cyumba hari impano zitagira ingano n’ubuhanga kandi Isi yuzuye imbogamizi zitandukanye zigira ingaruka ku bantu n’imiryango yabo kimwe n’ibihugu muri rusange. Ariko kandi ndatekereza ko iteka nk’ikiremwamuntu duhora twifuza ibyiza, bityo rero twakabaye dufatanya. Ndifuza rero ko u Rwanda rwakwegerana n’iyi kaminuza tugakorana cyangwa n’iyi kaminuza ikarushaho kwegera u Rwanda ndetse n’ibindi bice by’Isi. Dukwiye gukorana tukabyaza umusaruro ubushobozi buhari tugakemura ibyo bibazo byaba ibyo u Rwanda ruhura nabyo cyangwa ibyo Singapore ihura na byo n’Isi yose muri rusange. Ni byo hari imbogamizi nyinshi ariko nanizera ko hari amahirwe menshi n’ubushobozi mu biganza byacu byadushoboza gukemura ibyo bibazo.”   

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuba yatumiwe ngo atange iki kiganiro kizwi nka ‘Majulah Lecture’, ari iby’agaciro kuko inyito yacyo ikomoka ku ndirimbo yubahiriza igihugu cya Singaporen ‘Majulah’, bivuga gushishikariza abantu iterambere, gutera intambwe bagana imbere mu bumwe ntawe uhejwe.

Icyo kiganiro kandi cyakurikiye n’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Kaminuza y’Ikoranabuhanga, Nanyang Technological University, aho abanyeshuri b’Abanyarwanda bazoherezwa kuyigamo guhera umwaka utaha.

Perezida Kagame yavuze ko aya masezerano ari umusaruro w’ibiganiro yagiranye na Perezida w’iyi kaminuza, Prof. Subra Suresh n’ubucuti bw’imyaka myinshi afitanye n’u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu kandi yasoje uruzinduko rwe kuri Nayang Technological University atera igiti Abanyarwanda bita “Umukunde” mu gihe muri Singapore kitwa Asam, nk’ikimenyetso cy’ubudatsimburwa mu guhanga ibishya.

U Rwanda na Singapore bifitanye umubano mwiza, ndetse Minisitiri w’Intebe, Lee Hsien Loong aherutse gusura u Rwanda yakakirwa Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro ubwo yari yitabiriye inama ya CHOGM.

Ibihugu byombi bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, uburezi, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, imari, kubahiriza amategeko, Ikoranabuhanga ndetse na serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage