Yanditswe Dec, 11 2019 10:23 AM | 1,947 Views
U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi UNITAR. Aya masezerano yahagarariwe n'igihugu cya Qatar, agamije kubaka ubushobozi mu bijyanye no kurwanya ruswa.
Umuryango w’Ababimbuye uvuga ko abantu basaga miliyoni 800 babayeho mu bukene bukabije kubera ubuyobozi bwamunzwe na Ruswa. U Rwanda wafashe gahunda yo kutihanganira na busa ruswa, kuri uyu wa Kabiri rukaba rwashyize umukono ku masezerano agamije kubaka ubushobozi mu kurwanya iki cyorezo ndetse no kuba ishuri abanyafurika bitorezamo kurwana urwo rugamba.
Umuyobozi w’iki, Alex Mejia yashimangiye impamvu zigaragaza ko ruswa idakwiye kwihanganirwa na busa ku mugabane wa Afurika.
Yagize ati “Miliyoni 882 ni wo mubare w'abantu baba mu bukene bukabije ku mugabane wacu ntitwabyemera, bivuze ko binjiza ari munsi y'idorari rimwe ku munsi, babaye muri ibi bibazo impamvu nyamukuru ntayindi ni ruswa. Ruswa yambura abantu amahirwe ikabima ubuzima bwiza, ruswa yangiza ejo hazaza.’’
Dr Ali Bin Fetais Al Marri impuguke akaba n’umuvugizi ushinzwe ku rwanya ruswa mu muryango w’abibumbye wari unahagariye igihugu cya Qatar cyahagarariye ayo masezerano, yavuze ko kuba barahisemo u Rwanda bagendeye ku muhati warwo mu kurwanya ruswa.
Ati “Ibyo mukora hano mu Rwanda ni ibitangaza, ibi ntibisanzwe, nyuma y'ibyago bikomeye mwahuye nab yo mukaba muri ku mwanya mwiza ku isi! Ni ibitangaza, nemeza ntashidikanya ko Afurika ikeneye abantu nkamwe kugira ngo yige isomo, mwabikora kuko ntekereza ko muri Afurika yo hagati yose muri isomo ryiza cyane kuri buri muntu.’’
Providence Umurungi ushinzwe ubutabera n'ubufatanye mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera, yavuze ko zimwe mu nyungu zitegerejwe muri aya masezerano zirimo kuba azaba urubuga rw’ imikoranire haba mu muhagurwa y’abazahugura abandi.
Ati “Byitezwe ko igihugu cya Qatar kizagira uruhare rukomeye mu gutanga amikoro akenewe kugira ngo bigerweho.’’
Raporo y’Umuryango Transparency International ishami ry’u Rwanda, iherutse kugaragaza ko abaturage bafitiye icyizere Leta mu bijyanye no kurwanya ruswa ku kigero kirenga 80%, mu gihe iki cyaha cyashyizwe ku rutonde rw’ibyaha bidasaza mu gihugu.
Inkuru mu mashusho
Danton GASIGWA
Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti
Dec 09, 2023
Soma inkuru
Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite
Dec 09, 2023
Soma inkuru
USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije guteza imbere serivisi ...
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirwe yabashyiriweho
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Uturere umunani twabonye abayobozi bashya
Dec 07, 2023
Soma inkuru
Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene
Dec 06, 2023
Soma inkuru
Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama
Dec 06, 2023
Soma inkuru