Yanditswe Dec, 11 2019 10:23 AM | 2,036 Views
U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi UNITAR. Aya masezerano yahagarariwe n'igihugu cya Qatar, agamije kubaka ubushobozi mu bijyanye no kurwanya ruswa.
Umuryango w’Ababimbuye uvuga ko abantu basaga miliyoni 800 babayeho mu bukene bukabije kubera ubuyobozi bwamunzwe na Ruswa. U Rwanda wafashe gahunda yo kutihanganira na busa ruswa, kuri uyu wa Kabiri rukaba rwashyize umukono ku masezerano agamije kubaka ubushobozi mu kurwanya iki cyorezo ndetse no kuba ishuri abanyafurika bitorezamo kurwana urwo rugamba.
Umuyobozi w’iki, Alex Mejia yashimangiye impamvu zigaragaza ko ruswa idakwiye kwihanganirwa na busa ku mugabane wa Afurika.
Yagize ati “Miliyoni 882 ni wo mubare w'abantu baba mu bukene bukabije ku mugabane wacu ntitwabyemera, bivuze ko binjiza ari munsi y'idorari rimwe ku munsi, babaye muri ibi bibazo impamvu nyamukuru ntayindi ni ruswa. Ruswa yambura abantu amahirwe ikabima ubuzima bwiza, ruswa yangiza ejo hazaza.’’
Dr Ali Bin Fetais Al Marri impuguke akaba n’umuvugizi ushinzwe ku rwanya ruswa mu muryango w’abibumbye wari unahagariye igihugu cya Qatar cyahagarariye ayo masezerano, yavuze ko kuba barahisemo u Rwanda bagendeye ku muhati warwo mu kurwanya ruswa.
Ati “Ibyo mukora hano mu Rwanda ni ibitangaza, ibi ntibisanzwe, nyuma y'ibyago bikomeye mwahuye nab yo mukaba muri ku mwanya mwiza ku isi! Ni ibitangaza, nemeza ntashidikanya ko Afurika ikeneye abantu nkamwe kugira ngo yige isomo, mwabikora kuko ntekereza ko muri Afurika yo hagati yose muri isomo ryiza cyane kuri buri muntu.’’
Providence Umurungi ushinzwe ubutabera n'ubufatanye mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera, yavuze ko zimwe mu nyungu zitegerejwe muri aya masezerano zirimo kuba azaba urubuga rw’ imikoranire haba mu muhagurwa y’abazahugura abandi.
Ati “Byitezwe ko igihugu cya Qatar kizagira uruhare rukomeye mu gutanga amikoro akenewe kugira ngo bigerweho.’’
Raporo y’Umuryango Transparency International ishami ry’u Rwanda, iherutse kugaragaza ko abaturage bafitiye icyizere Leta mu bijyanye no kurwanya ruswa ku kigero kirenga 80%, mu gihe iki cyaha cyashyizwe ku rutonde rw’ibyaha bidasaza mu gihugu.
Inkuru mu mashusho
Danton GASIGWA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
4 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru