Yanditswe Mar, 24 2023 17:55 PM | 42,207 Views
Leta y’u Rwanda n’iya Uganda ziyemeje gutahiriza umugozi
umwe muri nzego za politiki, igisirikare n’umutekano mu rwego rwo gukemura
ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’imitwe y’iterabwoba irimo ADF na FDLR yombi
ifite ibirindiro mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye ane arimo arebana no kujya inama mu bya politiki, ibirebana n’abinjira n’abasohoka, ubutwererane mu butabera ndetse n’amategeko.
Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwana inama ya nama ya 11 ya komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Gen. Jeje Odongo yavuze ko kuba ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano arebana no kujya inama ku byemezo bya politiki ari umusingi ukomeye mu gukemura ibibazo bitandukanye birimo n’iby’umutekano muke ibihugu byombi biterwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DRC.
Yagize ati “Ibibazo byo mu Burasirazuba bwa DRC bitugiraho ingaruka twembi. ADF itera ibibazo Uganda ikorera muri DRC ndetse na FDLR itera ibibazo u Rwanda na yo ikorera mu Burasirazuba bwa DRC. Guhuza amaboko rero biruta kuba nyamwigendaho uri umwe. Ni yo mpamvu navuze ko tuzakomeza gukorera hamwe kugira ngo dufatanyije n’akarere binyuze mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba no mu nama y’Akarere ku mutekano w’Akarere k’ibiyaga bigari, dutange umusanzu wacu mu bisubizo. Kujya inama twemeranyijeho bizadufasha kugira imyumvire imwe mu kubona igisubizo cy’ikibazo cyo mu burasirazuba bwa DRC.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na we avuga ko iyi nama ndetse n’aya masezerano ari ikimenyetso cy’ubushake buhamye bwo guteza imbere kurushaho umubano mwiza n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Ati “Inama ya 11 ya komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi izibukirwa ku masezerano y’ubufatanye arebana no kujya inama muri politiki, arebana n’abinjira n’abasohoka n’ay’ubutwererane mu butabera ndetse n’amategeko tumaze gushyiraho umukono. Iyi myanzuro irashimangira ubushake dufite bwo kwagura ubutwererane bwacu n’imikoranire mu nzego zose z’ingirakamaro ku mibanire yacu. Iyi nama y’iyi komisiyo iri mu murongo mwiza w’ubushake bwa politiki bw’abakuru b’ibihugu byacu byombi bwo kuvugurura umubano wacu. Tugomba gukomeza kuri uyu muvuduko mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafatiwe muri iyi nama.”
Minisitiri Biruta yemeje kandi ko u Rwanda rwafunguriye amarembo sosiyete y’indege ya Uganda Airlines ibintu Minisitiri Odongo avuga ko ari ingirakamaro mu mibanire y’ibihugu byombi.
Ati “Uganda irishimira ko abayobozi b’u Rwanda bemereye sosiyete ya Uganda Airlines gukorera mu Rwanda, bikazatuma itangira ingendo hagati ya Entebbe na Kigali. Ibi bizongera ubucuruzi binateze imbere kurushaho ubusabane hagati y’abaturage b’impande zombi.
Muri iyi nama Minisitiri Biruta yatangaje ko mu minsi ya vuba ateganya kugirira uruzinduko i Kampala rugamije gutsura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda.
Biteganyijwe kandi ko mu myaka 2 iri imbere ari bwo hazongera kuba inama ya 12 yo kuri uru rwego ikazabera muri Uganda. Gusa hagati aho hateganyijwe indi nama izasuzumira hamwe aho ibyemezo byafashwe bigeze bishyirwa mu bikorwa.
Divin UWAYO
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru