AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda na Uganda mu masezerano agamije guhagarika ubwumvikane buke

Yanditswe Aug, 21 2019 15:10 PM | 12,437 Views



Ibihugu by'u Rwanda na Uganda kuri uyu wa Gatatu byashyize umukono ku masezerano y'ubwumvikane azwi nka MoU, agamije gukemura ibibazo by'ubwumvikane buke hagati hagati y'ibihugu byombi. 

Nyuma yo kuyashyiraho umukono, Perezida Paul Kagame  yagaragaje ko impande zombi ziyashyize mu bikorwa uko bikwiye, yaba igisubizo ku bibazo by'ubwumvikane buke hagati y'ibihugu byombi.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola mu nama y’umunsi umwe yari yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, João Lourenço wa Angola, Yoweli Kaguta Museveli wa Uganda na Felix Tshisekedi wa RDC. 

Ku ruhande rw'u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono na Perezida Paul Kagame mu gihe ku ruhande rwa Uganda yashyizweho umukono na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Aya masezerano aje mu gihe Leta y'u Rwanda itahwemye kwamagana iya Uganda kubera ibikorwa by'iyicarubozo inzego z'icyo gihugu zikorera Abanyarwanda ndetse zikanatera  inkunga imitwe y'iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye bagenzi be João Lourenço wa Angola na  Felix Tshisekedi wa RDC ku bw'umuhate n’uruhare bagize ngo ayo masezerano agerweho. 

Aha Perezida Kagame yagaragaje ko n'ubwo kugera kuri aya masezerano byasabye igihe kugira ngo impande zombi ziyumvikaneho, u Rwanda rwiteguye kuyashyira mu bikorwa uko yakabaye.

Yagize "Ku bijyanye n'ibyo twiyemeje nk'u Rwanda mu iyubahirizwa ry'aya masezerano azadufasha kurangiza ingorane zitandukanye, ndatekereza ko tuzayubahiriza uko yakabaye, bitari no kubahiriza ibiyakubiyemo gusa,  ahubwo tubikorera no kubaha abayobozi bakaba n'abavandimwe bacu baduhuje tukabasha kugera kuri iyi ntabwe y'ubwumvikane.  Ndatekereza kandi ko nta gikomeye cyatuma tudakemura icyo ari cyo cyose mu bibazo twari dufite, kuko nubwo byasabye igihe ngo tubyumvikaneho, intambwe tumaze gutera ni yo nini. Ntakibazo rero mbona mu kuba u Rwanda rwafatanya na Perezida Lourenço, Perezida Tshisekedi ndetse n'abandi byumwihariko Perezida Museveni mu ishyirwa mu bikorwa by'ibyo twumvikanyeho."

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni na we yatangaje ko bumvikanye ku ngingo zinyuranye zizashyirwa mu bikorwa n’ impande zombi; ahanini zirebana no kunoza umutekano, ubucuruzi n’ imibanire mu rwego rwa politiki. Yanagaragaje ko Igihugu cye cyiteguye kubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano.

Ingingo ya mbere y'aya masezerano RBA ifitiye kopi isaba buri ruhande kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano n'umudendezo w'urundi, aho guhera ku gika cya 2, kugera ku cya 4 igira iti:

"Buri ruhande rugomba guhagarika ibikorwa byose bigamije guhungabanya urundi haba byaba ibyo rukorera ku butaka bwarwo cyangwa ku butaka bw'igihugu gituranyi, rukirinda impamvu zose zatuma rukekwaho ibyo bikorwa zirimo gutera inkunga, guha imyitozo no kwivanga n'imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w'urundi ruhandi. Hari kandi kurinda no kubahiriza uburenganzira bwo kwishyira ukizana ku baturage batuye cyangwa batemberera ku butaka bwa buri ruhande n abo bakubahiriza amategeko yacyo.

Hari kandi gusubukura mu maguru mashya ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y'ibihugu byombi haba urujya n'uruza rw'abantu n'urw'ibicuruzwa hagamijwe iterambere ry'abaturage b'ibihugu byombi."  

Aha Perezida Kagame yagaragaje ko adashidikanya ko gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano uko bikwiye bikozwe n'impande zombi, byaba igisubizo ku bibazo by'ubwumvikane buke hagati y'ibihugu byombi.

Yagize ati "Ndatekereza ko aya masezerano y'ubwumvikane asubiza neza ibibazo byose, kandi ntabwo ntekereza ko dukwiye guhitamo ibyo dushyira mu bikorwa n'ibindi tutubahiriza. Niba hari imbogamizi zikigaragara mu bucuruzi bwambukiranya imipaka cyangwa ikibazo cy'abaturage badashobora kunyura ku mupaka, ndetse n'abandi bahohoterwa, ibyo byose bigira ingaruka ku rujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa ndetse n'ubucuruzi muri rusange. Ibyo byose rero ni byo tugiye gukemura icyarimwe dukurikije ibyo twashizeho umukono, kandi hamwe no kubyubahiriza byose tuzagera aho twifuza kugera."

Mu rwego rwo gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry'ayo masezerano, ibihugu byombi byiyemeje gushyiraho komisiyo igizwe n'abakozi ba minisiteri z'ububanyi n'amahanga, iz'ubutegetsi bw'igihugu n'inzego z'iperereza z'ibihugu byombi. Aya masezerano kandi akaba agomba kubahirizwa guhera umunsi yashyiriweho umukono. 

Umuhango wo gushyira umukono kuri ayo  masezerano wanitabiriwe kandi na Perezida wa Congo Brazzaville Dennis Sassou Nguesso.

Iyi inama yasinyiwemo aya masezerano, ije ikurikira iherutse kuba mu kwezi gushize kwa 7 muri uyu mwaka, na yo yarebereye i Luanda muri Angola, isozwa ibihugu bya Angola na RDC byiyemeje kuba umuhuza mu bibazo bivugwa hagati y’u Rwanda na Uganda.

Inkuru mu mashusho


Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage