Yanditswe Feb, 22 2018 18:25 PM | 18,106 Views
Perezida wa Zambia Edgar Lungu yasoje uruzinduko yagiriraga
mu Rwanda rusize hasinywe amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo
ishoramari, ubumenyi n'ikoranabuhanga, ndetse n'amasezerano hagati y'abikorera
ku mpande zombi.
Nyuma y'iminsi ibiri amaze mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi,
Perezida wa Zambia Edgar Lungu yarusoje mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu
wa kane.Ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali yaherekejwe na mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame wari kumwe n'abandi bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu. Ku kibuga cy'indege harimbwe indirimbo z'ibihugu byombi ndetse itorero ry’igihugu urukerereza risusurutsa abari aho mu ndirimbo n'imbyino gakondo.
Mbere gato Perezida wa Zambia Edgar Lungu yabanje kwakirwa
na mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame muri Village Urugwiro bagirana ibiganiro
byagarutse ku cyarushaho guteza imbere umubano w'ibihugu byombi.
Imbere y'abakuru b'ibihugu byombi hanasinywe amasezero agamije kunoza ubufatanye bw'impande zombi.
Ni amasezerano arimo ay'ishoramari, ubumenyi n'ikoranabuhanga, ndetse n'amasezerano hagati y'abikorera ku mpande zombi yose yagiye ashyirwaho umukono n'abakuriye izi nzego muri ibi bihugu.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Perezida Edgar Lungu yagaragaje ko uruzinduko yagiriye mu Rwanda rwamugaragarije ko ubufatanye bw'ibihugu bya afurika ari igisubizo ku bibazo byose uyu mugabane. Ati,
''Uru ruzinduko rwanjye rurashimangira imyumvire yanjye kuri Afurika yunze ubumwe, kandi hari byinshi twageraho nkuko nari nabikomojeho ko Zambia n'u Rwanda tugomba gufata iya mbere mu kugaragaza ko hari inyungu mu bufatanye bw'ibihugu bya Afurika. Uru rugendo rwanjye kandi rwanyeretse amahirwe menshi ari muri Afurika...wambwira ko nk'urugero zahabu, ifeza, umuringa biri muri Congo birangirira ku mupaka ? wambwira ko Diyama iri muri Angola irangirira aho itari mu butaka bwa Zambia? rero ndatekereza ko igihe kigeze ngo duhaguruke, rero byanyeretse ko duhagurukiye rimwe nta cyatubuza kugera ku iterambere.''
Gusa, aba bakuru b’ibihugu byombi bemeza ko ibi bishobora kurangira bitewe n’amavugururwa akomeje gukorwa mu muryango wa Afrika yunze ubumwe anayobowe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Umukuru w’igihugu avuga nubwo
hagikenewe imbaraga ngo ibihugu bigendere ku muvuduko umwe ariko hari kimaze
gukorwa. Yagize ati, ''Navuga ko ibihugu 21 atari intangiriro mbi
kandi twizeye ko n'ibindi bihugu bifite ubushake bwo gutangira gushyira mu
bikorwa uyu mwanzuro. Imbogamizi usanga ahanini ziterwa n'impamvu nk'ebyiri,
iya mbere nuko impinduka kabone niyo byaba bigaragara ko ibintu byumvikanaga,
iteka biragora kwakira impinduka. abantu bakomeza gustimbararara nta n'impamvu
igaragara.''
Aya masezerano asinywe nyuma y'andi yasinywe mu kwezi ka
gatandatu mu 2017 ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko muri Zambia
icyo gihe hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu by’indege, igisirikare
n’umutekano no kohererezanya abanyabyaha.
Uruzinduko rwa Perezida wa Zambia muri rusange rwaranzwe n'ibikorwa birimo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yanasuye ahahariwe inganda hazwi nka Special Economic zone, yanakiriwe kumeza na mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru