AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda ni urwa 5 ku isi mu guharanira iterambere ry'umugore n'uburinganire

Yanditswe Oct, 27 2016 15:19 PM | 3,284 Views



Raporo yaraye ishyizwe ahagaragara na World Economic Forum, igaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa gatanu ku isi mu bijyanye no guharanira iterambere ry’abagore. Ni mugihe mu cyegeranyo giheruka rwari rwashyizwe ku mwanya wa karindwi.

Ibi ngo bikaba byarakozwe hagendewe ku byiciro bine birimo uruhare rw’abagore mu bukungu bw’igihugu, guha uburezi bukwiriye abana b’abakobwa, ku rwego rumwe n’urw’abahungu ,kubungabunga ubuzima bw’igitsina gore ndetse no kubaha imyanya mu nzego zifata ibyemezo .

Bimwe mu byatumye u Rwanda ruza kumwanya wa gatanu ku isi mu bijyanye no guharanira iterambere ry’umugore ni intambwe iki gihugu kimaze gutera mu guha abagore amahirwe angana n’ay’abagabo ndetse n’impuzandengo y’imyanya abagore bafite mu nteko ishinga amategeko ugereranije n’imbindi bihugu ku isi kuko mu mutwe w’abadepite bagera kuri 51 mu badepite 80, ni ukuvuga 63.75%.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko izakomeza gushyira mu bikorwa ingamba yihaye mu guteza imbere ikoranabuhanga ariko hibandwa ku bagabo n’abagore.
Leta kandi ngo izakomeza gushora imari muri porogaramu zigamije kongera umubare w’abakobwa biga ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi.U Rwanda ruje kuri uyu mwanya nyuma ya Iceland, Finland, Norvege na Sweden




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage