Yanditswe Oct, 04 2019 21:23 PM | 24,365 Views
Ibihugu by'u Rwanda n'u Budage byiyemeje gushyira hamwe mu guhangana no gukumira indwara z'ibyorezo nka Ebola. Ibi bikubiye mu masezerano byagiranye binyuze muri Minisiteri z'ubuzima z'ibihugu byombi.
Minisitiri w'Ubuzima w'u Budage,JENS SPAHN wagiriye uruzinduko mu Rwanda, yanasuye Ibitaro bya Kibagabaga biherereye mu Mujyi wa Kigali.
Uyu muyobozi n'abamuherekeje beretswe umwitozo ugaragaza uburyo umuntu wagaragaweho ibimenyetso bya Ebola yitabwabo. Bimwe muri byo ni umuriro mwinshi, isesemi, kuruka n'ibindi.
Ababihuguriwe baba bambaye mu buryo bwabugenewe, bakita ku murwayi uko bikwiye, nyuma yo kumuha ubufasha nabo bafite ibyo bakurikiza mu gihe bakuramo iyi myambaro baba bifashishije.
Banasobanuriwe izindi ngamba za Guverinoma y'u Rwanda mu gukumira indwara z'ibyorezo. Kugeza ubu mu Rwanda nta cyorezo cya Ebola kirahagaragara.
Gusura ibi Bitaro bya Kibagabaga byabimburiwe n'amasezerano y'ubufatanye impande zombi, u Rwanda n' u Budage, zashyizeho umukono. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi aragaruka ku by'ingenzi biyakubiyemo.
Yagize ati ''Muri ayo masezerano hakubiyemo ibintu bitatu by'ingenzi, icya mbere ni ukongera ubumenyi hagati y'abakozi bacu n'abo mu Budage tukarushaho kwirinda. Icya kabiri ni ukuba dushobora kubaka inyubako zishobora kujyamo abantu bafite uburwayi cyangwa bakekwaho uburwayi muri rusange nka Ebola cyangwa izindi ndwara zanduza zikomeye cyane nka Ebola, hanyuma icya gatatu ni ukubaka icyo twakwita nka center of excellency mu ndwara zimeze nka Ebola.''
Mbere gato y'aya masezerano Minisitiri w'Ubuzima w'u Budage Jens Spahn yakiriwe na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Edouard Ngirente mu biro bye bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w'ibihugu byombi.
Yagize ati ''Dufitanye umubano mwiza, binaduteye ishema cyane, dufatanya muri gahunda zitandukanye nko guhangana ndetse no gukumira icyorezo cya Ebola, ninayo mpamvu y'amasezerano yacu na Minisiteri y'ubuzima ya hano mu Rwanda agamije kongera imbaraga mu bufatanye, sibyo gusa ariko kuko tunafatanya no bikorwa by'iterambere ry'ubukungu.''
Minisitiri w'Ubuzima w'u Budage, kandi ashima umusanzu w'u Rwanda mu guhangana n'ibibazo byugarije isi. Aha aragaruka ku kibazo cy'abimukira.
Ati ''Dushimishwe cyane n'ibyo u Rwanda rukomeje gukora ku kibazo cy'abimukira nko gufasha abimukira bacumbikiwe hano mu Rwanda, ugereranyije n'ibindi bihugu u Rwanda ruzi gufata inshingano no kuzubahiriza, ibi ni urugero rwiza no ku bandi.’’
Uru ruzinduko rwa Minisitiri w’Ubuzima mu Budage rubaye mu gihe u Rwanda rukomeje gukaza ingamba zo gukumira icyorezo cya Ebola kivugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse kuva uyu mwaka watangira abarenga ibihumbi 2 bamaze guhitanwa na cyo.
Paul RUTIKANGA
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru