AGEZWEHO

  • Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga – Soma inkuru...
  • Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n’amahanga – Soma inkuru...

U Rwanda ni igihugu gitekanye kandi cyita ku mutekano w'abimukira n'impunzi-James Cleverly

Yanditswe Dec, 05 2023 17:49 PM | 148,236 Views



U Rwanda n'u Bwongereza byasinyanye amasezerano avuguruye y'ubufatanye ku bimukira n'iterambere ry'ubukungu, aya akaba ari amasezerano impande zombi zivuga ko akuraho zimwe mu mpamvu zashingiweho n'inkiko zo mu Bongereza mu gutambamira izanwa mu Rwanda ry’abimukira binjiye bitubahirije amategeko muri icyo gihugu.

Ni amasezerano aje nyuma y'ibyumweru bibiri Urukiko rw'Ikirenga mu Bwongereza rwanzuye ko abimukira binjiye muri icyo gihugu binyuranije n'amategeko bazanwa mu Rwanda, mu gihe ubusabe bwabo bw'ubuhungiro busuzumwa.

Ibizakorwa byose bizaba bishingiye ku mategeko y'u Rwanda aho bizaterwa inkunga n'u Bwongereza. 

Ni amasezerano agamije kurengera ubuzima bw'abo bimukira ariko hagamijwe no guhangana n'ibibazo bitera ubwimukira ndetse n'ubucuruzi butemewe bw'ababatwara mu nzira zishyira ubuzima bwabo mu kaga bushamikiye kuri kino kibazo. 

Minisitiri w'u Bwongereza ushinzwe umutekano mu gihugu, James Cleverly agaragaza ko ubufatanye bw'ibihugu byombi bugamije gushaka umuti w'ikibazo cy'abimukira mu buryo burambye aho.

Yagize ati "Nitudakemura iki kibazo abazabyungukiramo ni abacuruza abantu, abacuruza abacakara cyangwa udutsiko tw'abanyabyaha. U Rwanda rwateye intambwe ijya mbere nk'umufatanyabikorwa ushyira mu gaciro mu gukemura ibi bibazo mpuzamahanga bikomeye cyane. Ntekereza ko bakeneye gushyigikirwa mu kubikora, ntabwo nshimishwa n'abanenga u Rwanda mu ntambwe rwateye ijya imbere no kugerageza kugira uruhare mu gushaka igisubizo aho kuba mu ruhande rw'ikibazo."

James  Cleverly yashimangiye ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w'umwizerwa kandi ko ari igihugu gitekanye ndetse cyita ku mutekano w'abimukira n'impunzi.

Aba baminisitiri bombi bagaragaza ko aya masezerano avuguruye atanga umucyo ku mpungenge zagaragajwe n'Urukiko rw'Ikirenga rwo mu Bwami bw'Abongereza mu mwanzuro warwo wo ku itariki 15 Ugushyingo ku ntambamyi rwari rwashyikirijwe ku masezerano ya mbere. 

Ibihugu byombi bivuga ko byizeye ko iyi gahunda izemerwa kandi ikihutishwa. 

Minisitiri Biruta yongeyeho ko abanenga u Rwanda muri iyi gahunda nta gisubizo kindi batanga mu gushaka umuti w'ikibazo.


Paschal Buhura




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga

Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n&r

U Rwanda rwashoye miliyari 90 Frw yo kugaburira abana ku mashuri mu 2023/2024

Minisitiri Prof. Bayisenge yasuye urubyiruko rw'i Huye, aruha umukoro wo kw

Nyamasheke: Abagororwa 18 bafungiye ibyaha bya Jenoside basabye imbabazi abo bic

Inyungu iri mu kwifashisha drones mu kohereza ibicuruzwa ku mahoteli

EU yasabye RDC kwirinda imvugo zibiba urwango n'amacakubiri biteza intambar

Abafite amasambu hafi y’Ikiyaga cya Ruhondo basabye ko abayigabije bayakur