Yanditswe Nov, 28 2024 21:03 PM | 29,813 Views
Ibihugu by’u Rwanda n’u Bwongereza byagaragaje gukomeza gushimangira umubano n’ubufanye mu nzego zitandukanye hagamijwe iterambere ry’abaturage.
Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye mu biro bye uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe.
Alison avuga ko ibiganiro bagiranye ari ingirakamaro mu mikoranire y’ibihugu byombi.
Yagize ati "Twaganiriye ku by’iby’ingenzi bizakorwa muri gahunda ya NST2 n’uburyo igihugu cy’u Bwongereza cyashyigikira u Rwanda muri iyo gahunda by’umwihariko mu birebana n’uburezi, gahunda zo kurengera abanyantege nke, amavugurura mu nzego za Leta, urwego rw’ubuhinzi,umuco n’uburyo hakomeza gutezwa imbere ibirebana n’ubukungu."
Alison Thorpe yanagaragaje ko hari gahunda biteguye gukorana n’u Rwanda mu bijyanye n’uburezi.
Hari gahunda nshya dufite yo kwita ku bana b’abakobwa biga mu mashuri abanza rimwe na rimwe bagira ibibazo bituma bata ishuri ,abana bafite ubumuga,tureba ibyo bakenera kugira ngo bige neza bareke guta ishuri,icyo twabwiye Minisitiri w’Intebe ni uko abo bana uretse kuguma mu ishuri bakeneye n’ibikorwaremezo byabafasha, abarimu bahagije,amashuri n’ibitabo bihagije ndetse n’uburyo ibyo byose twabifatanyamo."
Yunzemo ati "Icy’ingenzi kandi gishimishije ni uko u Bwongereza n’u Rwanda twese icyo dushyize imbere ari iterambere ry’ubukungu kandi kugira ngo ibyo bigerweho ugomba kugira urwego rw’uburezi ruhagaze neza,ubukungu,ubucuruzi n’inshoramari."
Alison Thorpe amaze amezi 4 ahagarariye u Bwongereza mu Rwanda kuko yatangiye imirimo ye mu kwezi kwa 8 uyu mwaka.
Nyagatare: Barasaba ko hakongerwa ubuhunikiro bw’ibigori
21 minutes
Soma inkuru
MINAGRI yamuritse urubuga ruzafasha abahinzi kumenya ubwoko bw’ubutaka n’ifumbire bibera ...
1 hour
Soma inkuru
Hafashwe ibicuruzwa bya magendu bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw
1 hour
Soma inkuru
Gicumbi: FPR Inkotanyi yihaganishije umuryango wabuze uwabo mu mpanuka
Nov 27, 2024
Soma inkuru
APR FC yatsinze Bugesera FC, yicuma imbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League
Nov 27, 2024
Soma inkuru
Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka
Nov 27, 2024
Soma inkuru
Umuryango AGRA wiyemeje gukorana n'u Rwanda mu kongera umusaruro mu buhinzi
Nov 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye inzandiko zemerera Abambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda
Nov 27, 2024
Soma inkuru