AGEZWEHO

  • Ababyeyi basizwe iheruheru na Jenoside barashima uko bakomeje gufashwa kwiyubaka – Soma inkuru...
  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...

U Rwanda rufite gahunda yo kongera umubare w'abanyarwanda batwara indege

Yanditswe Dec, 21 2017 16:40 PM | 4,459 Views



Guverinoma y'u Rwanda iremeza ko mu myaka 5 iri imbere abatwara indege bazwi nk'abapilote b'abanyarwanda bagera kuri 200 bazaba barangije kwiga uyu mwuga. Ibi birakorwa mu rwego rwo kongera umubare w'abanyarwanda bakora muri serivisi zo gutwara abantu n'ibintu mu kirere mu gihe uru rwego ari rumwe mu zigomba kubakirwaho ubukungu bw'u Rwanda nkuko biteganyijwe muri gahunda ya guverinoma y'imyaka 7.

Kugeza ubu sosiyete nyarwanda yo gutwara abantu n'ibintu mu ndege Rwandair, ifite abapilote basaga 150, ariko abagera kuri 25 ni bo banyarwanda, mu gihe 5 gusa ari bo ba kapiteni, bivuze ko ari bo batwara indege, 25 basigaye bakaba ari abafasha babo nkuko bigenda muri aka kazi. 

Gusa nubwo hakiri umubare muto w'abanyarwanda mu gutwara indege nini, mu batwara indege ntoya zizwi nka kajugujugu siko bimeze, kuko abagera kuri 50 bamaze kurangiza amasomo yabo mu ishuri ryigenga Akagera Aviation Pilot Training. 11 muri bo bari bamaze amezi 16 bahabwa aya masomo, bashyikirijwe impamyabushobozi zabo kuri uyu wa kane.

Akanyamuneza k'abarangije amasomo yo gutwara kajugujugu, bari bagasangiye n'ababyeyi babo bari baje kwifatanya nabo.

Umuyobozi wa sosiyete AKAGERA Aviation Patrick NKULIKIYIMFURA, yemeza ko abanyarwanda barangije amasomo yo gutwara kajugujugu muri iri shuri bose bafite imirimo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira