AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

U Rwanda rugiye gukingira abantu 3,000 indwara ya Ebola

Yanditswe Apr, 06 2019 10:17 AM | 8,766 Views



Abantu ihihumbi bitatu (3,000) bakora mu nzego z'ubuzima ku ikubitiro bazakingirwa icyorezo cya Ebola.

Aba barimo abaganga n'abakora mu nzego z'ubuzima kuko baba bafite ibyago byinshi byo kwandura icyo cyorezo mu bikorwa by'ubutabazi.

Gahunda zo gukingira aba bakozi zizatangira tariki 15 z'ukwezi kwa 4 abazakingirwa bakaba ari abari mu turere duhana imbibi n'igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'igihugu cya UGANDA.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Diane Gashumba avuga ko gutanga urukingo rwa Ebola biri mu ngamba Minisiteri y'Ubuzima yafashe zigamije gukumira Ebola mu Rwanda byiyongera kuzindi ngamba z'ubukanguramba mu baturage zo gutanga amakuru ku bimenyetso bashobora kubona bya Ebola ndetse no gukora isuku.

Minisiteri Dr. Diane Gashumba avuga ko kwirinda indwara ya Ebola bishoboka ibi akabihera kukuba abantu 1087 banduye Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri 60% bapfuye naho 370 bagakira, ibi bikaba bivuze ko gukumira iyi ndwara bishoboka mu gihe abaturage batanze  amakuru ku gihe.

Minisiteri y'Ubuzima inashima uburyo abaturage batanga amakuru kuko hamaze gukorwa ibizamini byo gusuzuma niba Ebola yageze mu Rwanda inshuro 230 biturutse ku makuru atangwa n'abaturage.

Minisiteri y'Ubuzima ivuga kandi ko urukingo rwa Ebola ruzatangwa ku bufatanye n'umuryango w'abibumbye ishami rishinzwe ubuzima rukaba rwizewe nkuko Minisitiri w'ubuzima Dr. Diane Gashumba abisobanura.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira