Yanditswe Mar, 16 2019 12:28 PM | 3,957 Views
Ministiri w'Ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga udushya INGABIRE Paula, yizeza ko hagati y'ukwezi kwa Gicurasi n'u kwa Kamena 2019, u Rwanda ruzashyira ku isoko telefone zigezweho zikorerwa mu Rwanda.
Ministiri INGABIRE Paula avuga ko hashyizweho ingamba kugirango ibikoresho by'itumanaho nk'iminara na telefoni zigezweho bikomeze kwegerezwa abaturage kandi bakoroherezwa kuzishyura.
Ubwo yavugaga kuri izi telefone, Minisitiri Ingabire agira ati "Telephone za 'Made in Rwanda' ni nka smartphones zisanzwe itandukaniro ryazo nuko twagiye tureba serivisi zigenda zitangwa nabafatanyabikorwa batandukanye, twagiye tubyerekana mu buvuzi mu burezi mu buhinzi za smart nkunganire noneho icyo turimo dukorana nuyu mushoramari uzazana izi telephone za made in Rwanda ni ukugira ngo iyo telefone izajye iza ifite izo serivisi zose ziri muri iyo telefone byorohere umuturage wayiguze abashe koroherezwa kugira ngo akoreshe izo serivisi yifashishije iyo smart phone."
Yongeraho ati "Uyu munsi urebye ibiciro bya smart phone ntabwo byoroha ngo umuturage yishyure iyo icyo giciro icyarimwe kugira ngo ayibone.Ariko arinabyo twagiye tubagaragariza tubashije gushyiraho ingamba ziborohereza kwishyura izo telefone mu mezi 12 cyangwa 24 bifasha korohereza abaturage kugira ngo babashe gutunga smart phone zibafasha mu mibereho yabo no mu iterambere."
Kugeza ubu umubare w'abari n'abategaruguri mu Rwanda bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga (DIGITAL LITERACY) uri ku kigereranyo cya 16%.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru