Yanditswe Apr, 14 2022 10:13 AM | 44,999 Views
Kuri uyu wa Kane tariki 14 Mata 2022, Guverinoma y'u Rwanda n'Ubwami bw'u Bwongereza, barasinyana amasezerano y'ubufatanye mu iterambere ry'ubukungu ndetse n'abinjira n'abasohoka azatuma u Rwanda rwakira abimukira baturutse mu Bwongereza. Ni amasezerano ari bushyirirweho umukono i Kigali.
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko yishimiye umubano mwiza hagati yayo n'Ubwami bw'u Bwongereza mu gukemura ikibazo cy'abimukira ku rwego rw'isi.
Ikibazo cy'abimukira giterwa n'ubusumbane mu by'imibereho, akarengane ndetse n'intambara, bituma abantu bagomba guhunga ingo zabo bagashaka aho babonera umutekano ndetse n'ubuzima busumba ubwo barimo.
Ibi bibazo birimo kurushaho kwiyongera, byatumye abasaba ubuhungiro biyongera mu bihugu byinshi byo ku Mugabane w'u Burayi barimo n'abashaka kujya mu Bwongereza by'umwihariko. Ibi bituma benshi mu bashaka ubuhungiro bashyira ubuzima bwabo mu maboko y'abiteguye kubashakamo indonke, mu kubambutsa mu buryo butemewe ndetse n'ibindi byaha bijyana na byo, bigatuma bajya mu kaga.
Amasezerano ari businywe hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza araza gutuma ibibazo bya bamwe mu bimukira bibonerwa ibisubizo.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Vincent Biruta, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye guha ikaze aba bimukira ndetse no gukora ibishoboka byose ngo na bo babone imibereho myiza ndetse bakomeze no gutura mu Rwanda mu gihe baba babihisemo.
Aba bimukira bazatuzwa mu Rwanda bahabwe amahitamo yo kuhaguma igihe cyose cyangwa kuba basubira aho bakomoka.
U Bwongereza buzashora muri iyi gahunda miliyari zikabakaba 159 Frw (miliyoni 120£), mu gutuma abimukira kimwe n'abanyagihugu muri rusange bigishwa amasomo arimo ay'imyuga, guhabwa amahugurwa, kwigishwa indimi ndetse n'uburezi bwisumbuyeho mu rwego rwo kwiteze imbere no gukemura ikibazo cy'imibereho mibi ndetse n'ubusumbane bisanzwe byibasira abimukira.
Si ubwa mbere u Rwanda rwakiriye abimukira kuko guhera mu mwaka wa 2019 rwatangiye kwakira abimukira baturutse mu gihugu cya Libya, bahageze bashaka gukomeza kujya ku Mugabane w'u Burayi.
Jean Paul Niyonshuti
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru