Yanditswe Feb, 24 2022 17:40 PM | 70,572 Views
Mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa gatatu u Rwanda ruzakira ku
nshuro ya mbere ihuriro mpuzamahanga ry'abanditsi b’ ibitabo mu rurimi
rw'igifaransa.
Rizitabirwa n'abanditsi baturutse mu bihugu 11 hirya no hino ku isi.
Ambasaderi w'uBufaransa mu Rwanda Antoine Anfré avuga ko iri huriro ryateguwe muri gahunda ndende y’ ubutwererane hagati y’ u Rwanda n’ u Bufaransa ndetse no mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma ndetse no kwandika mu Rwanda.
Yagize ati «Intego navuga ko ari uguteza imbere ibyerekeye ubuvanganzo bw’igifaransa n’ibindi bijyana no kwandika ibitabo. Muri igihugu gifite inzu zandika ibitabo ariko zitaratera imbere cyane icyo rero bigomba gufata intera. Iki kigo ndangamuco cy’abakoresha igifaransa kigomba gutanga umusanzu muri urwo rwego, ni inshingano gifite kandi ni icyerekezo cyatanzwe n’abakuru b’ ibihugu byacu byombi.»
Muri iri huriro rizabera mu kigo ndangamuco cy'abakoresha igifaransa mu Rwanda giherereye ku Kimihurura, abanditsi mpuzamahanga bazatanga ibiganiro binyuranye kandi banasure by’umwihariko urubyiruko mu bigo bitandukanye by'amashuri mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo gushishikariza abana umuco wo gusoma bakiri bato.
Agnes Ukundamariya umwe mu banditsi bazitabira iryo huriro asanga igikorwa nk’iki gifite akamaro kanini ku gihugu nk’u Rwanda.
Iri huriro mpuzamahanga ry'abanditsi b’ibitabo mu rurimi rw'igifaransa ryateguwe kandi mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa francophonie wizihizwa tariki ya 20 z'ukwezi kwa gatatu buri mwaka.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru