AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda rurateganya gukoresha miliyari 4,650 muri 2022/2023

Yanditswe May, 19 2022 22:56 PM | 108,067 Views



Imbanzirizamushinga w’ingengo y’imari y’umwaka utaha, igaragaza ko u Rwanda ruteganya kuzakoresha miliyari zisaga ibihumbi 4,650.  

Minisitiri w’Imari n’imIgenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana ubwo yayigezaga ku nteko ishinga amategeko yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bushobora kuzakomeza kugirwaho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 kikigaragara mu bice bimwe by’isi, intambara yo muri Ukraine ndetse n’ihindagurika ry’ikirere rishobora guteza ibiza.
 
Uyu mushinga w'íngengo yímari wemejwe n’ínama y'abaminisitiri ugizwe n’amafaranga agera kuri miliyari 4,658.4 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba aziyongeraho agera kuri miliyari 217.8 zingana na 4.7% ugereranyije na miliyari 4,440.6 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2021/22.
 
Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri niliyari 2,654.9 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 57% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2022/23.
 
Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 906.9 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 19.5% by’ingengo y’imari yose; na ho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 651.5 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 23.5% by’ingengo y’imari yose.
 
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko kuba icyorezo cya COVID-19 cyaragabanutse byatumye habaho no kugabanya ingengo ayakoreshwaga mu kukirwanya. Urwego rw’ubuhinzi rwagenewe asaga miriyari 156  bivuga igabanuka rya miriyari 9.5, akaba yemeza ko guverinoma yasanze hari imishinga imwe itakongera gushorwamo amafaranga ariko ubuhinzi bugenerwa ingengo y’imari ihagije.
 
Muri rusange  amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura, afite uruhare rugera kuri 80.5% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023.
 
Ikibazo cy’izamuka rikabije ry’íbiciro ku isoko ndetse n’ímishahara y’abakozi ikiri hasi ni bimwe mu byo abasenateri n’abadepite bagarutseho.

Minisitiri wímari nígenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko hategerejwe itegeko ryo gusonera abakozi bahembwa amafaranga atarengeje ibihumbi 60,000.

 Muri iyi ngengo y’imari, inkingi yo kwihutisha iterambere ry'ubukungu yateganyirijwe asaga miriyari ibihumbi 2,834 bingana na 60.9%, inkingi yo guteza imbere imibereho myiza igenerwa asaga miliyari igihumbi 1,175 bingana na 25.2% mu gihe inkingi yímiyoborere myiza yagenewe miriyari 647 bingana na 13.9%.
   



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama