Yanditswe Jun, 14 2016 09:37 AM | 6,919 Views
Ikigo cy'igihugu gishinzwe indangamuntu n'iranga
mimerere kiratangaza ko kudatunga
indangamuntu nshya ikomatanyije hamwe n'ibindi byangombwa bitandukanye ari
kwiyima amahirwe menshi akoresha ikoranabuhanga. Biteganijwe ko iyi ndangamuntu
ikomatanije izatangira gutangwa ukwezi
gutaha kwa Nyakanga.
Gusa, ngo gukoresha iyindangamuntu ikomatanije ni amahitamo y'umuntu, ariko kandi ababishinzwe bemeza ko kutayitunga ari ukwiyima amahirwe yo kugabanya imvune no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.
Bimwe mu byangombwa bizahuzwa n'iyi ndangamutu
ikomatanije bigera kuri 7 harimo, indangamuntu
ubwayo, uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, Passport, Nomero ya
RSSB, ubwishingizi, Tin Number ndetse n'abagize umuryango, umuntu uzayikenera
akaba azajya atanga 15,000 frw.
Inkuru mu mashusho:
Inkuru ya
Frank Mario Sebudandi/RTV
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru