Yanditswe Oct, 16 2019 18:05 PM | 18,806 Views
U Rwanda rufite intego y’uko bitarenze mu 2030 Abanyarwanda bose bazaba bihagije mu biribwa. Kuri ubu igipimo cyo kwihaza mu biribwa kiri kuri 81.3% ariko kubera ingamba ziriho zo kuzamura umusaruro uva mu buhinzi Leta irizeza ko kugera kuri iyi ntego bizashoboka.
Akimana Maria Rose na Murwanashyaka Elie batunzwe no guhingira abandi bagahembwa, ku munsi bashobora gukorera amafaranga ari hagati y’1000 na 1500 bakoze nibura amasaha 7.
Kuri Murwanashyaka Elie aya mafaranga ni make kuyatungisha umuryango ngo ni ihurizo ritoroshye, gusa mugenzi we Akimana ngo siko bimeze kuko indyo yuzuye idasaba ibya mirenge.
Yagize ati ''Cya 1000 mfite abana ni babiri n'umudamu nanjye ubwo ndagura ikiro kimwe cy'akawunga ni amafaranga 700, ubwo cya kilo cy'akawunga dusaguyeho ducye bashigisha cya gikoma hari n'igihe bakinywera aho nta n'isukari.''
Na ho Akimana Marie Rose ati ''Batwigishije guhinga uturima tw'igikoni n'ufite abana bato aba yegereye akarima k'igikoni agasoroma kuko batubwira ko imboga ziruta ibindi byose bibaho wenda noneho wabona n'izo nyama bikaba ari amahirwe ariko ubundi mu biryo byose ugakoresha imboga ubwo rero numva usibye uburangare no kwihugiraho mu mirimo ikibazo cy'imirire mba mbona ari ibisanzwe.''
Ku bacuruzi cyane cyane ab'ibiribwa ngo ibiciro biri hejuru barangura bibahenze na bo bakagurisha bahenze. Ishimwe Mariane acuruza imbuto yagize ati
''Turangura biduhenze nk'ubu imyembe iri ku giciro cyo hejuru ndetse n'ibinyomoro n'amatunda, byose tubirangura biduhenze nk'ikiro cy'imyembe ni 1500 umwe tukawuguriza 400.''
Umuyobozi wungirije w'Ishami ry’Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi, FAO mu Rwanda, Otto Muhinda, avuga ko muri gahunda y'imyaka itanu, bafite ingengo y'imari ya miliyari 22 z'amafaranga y’u Rwanda azunganira gahunda za Leta zigamije gukemura ikibazo cy'ibiribwa mu Rwanda.
Yagize ati ''Tukongera ubushobozi bw'abahinzi gukora ibikorwa byihutisha kongera umusaruro, turashaka no kongera imbaraga mu kwerekana ko umusaruro w'ubuhinzi ukwiye kugera ku isoko ku buryo umuhinzi ahinga ntagarukire ku kwigaburira gusa ahubwo akagera kushobora guhindura umusaruro we akongera agaciro akawujyana ku isoko, tukanareba ibikoreshwa ku isoko mpuzamahanga ku buryo abahinga bose bamenya ngo iyo babonye umusaruro hakurikiraho iki.''
N’ubwo kuri ubu Abanyarwanda bangana na 81.3% ari bo bihagije mu biribwa, intego ya Leta ni uko bitarenze mu 2030 bose bazaba bihagije.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi Musabyimana Jean Claude yavuze kuri bimwe mu birimo gukorwa ngo iyi ntego igerweho.
Yagize ati ''Tumaze iminsi dushishikariza Abanyarwanda kwitegura igihembwe cy'ihinga cya A2020 aho tubagezaho ibikenewe byose kugira ngo uwo musaruro uboneke cyane cyane ibijyanye n'iyamamazabuhinzi, kubashishikariza gutegura imirima yabo neza ku gihe, kandi tukabagezaho imbuto zikenewe mu gihugu zaba iz'ibigori, ibishyimbo. Tukabagezaho imiti n'amafumbire biba bikenewe kugira ngo umusaruro wiyongere.''
Mu Rwanda 81.3% bihagije mu biribwa na ho abangana na 18.7% ntabwo bihagije mu biribwa. Ni mugihe muri Afurika abagera kuri miliyoni 256.1 ari bo bafite iki kibazo cyo kutihaza mu biribwa.
Kuri uyu wa 16 Ukwakira, Isi yizihije umunsi wahariwe ibiribwa mu gihe umusaruro w'ibiribwa umwaka ushize wiyongereyeho 2.4%.
N’ubwo bimeze bityo ariko abagera kuri miliyoni 821 ku Isi bafite ikibazo cyo kutabona ifunguro uko bikwiye gusa nanone abagera kuri miliyoni 100 bafite ikibazo cy'umubyibuho ukabije bitewe n'imirire idakwiye, ibi bituma isi itakaza miliyari 3 z'amadorali buri mwaka ku bw'iki kibazo cy'imirire mibi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi Musabyimana Jean Claude
Paul Rutikanga
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru