AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

U Rwanda rwahawe inguzanyo na Koreya ya miliyari 64 yo gukwirakwiza amashanyarazi

Yanditswe Nov, 26 2020 22:09 PM | 164,058 Views



Guverinoma y'u Rwanda n'iya Korea zasinyanye amasezerano y'inguzanyo ingana na miliyali 64 z'amafaranga y'u Rwanda azashorwa mu bikorwa byo gusakaza ingufu z'amashanyarazi. Ni inguzanyo izishyurwa mu gihe cy'imyaka 40.

Ni amafaranga azatangira kwishyurwa nyuma y'imaka 15 uhereye uyu munsi. Ubwo yaganiraga n'abanyamakuru nyuma yo gusinya ayo masezerano y'inguzanyo ya leta ya Korea y'epfo, Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko nubwo icyorezo cya COVID-19 hari byinshi cyahungabanyije ariko ngo intego y'igihugu ikiri ya yindi yo gukwirakwiza amashanyarazi mu ngo zose 100% kugeza muri 2024.

Kugeza ubu, ingufu z'amashanyarazi zigera kuri 56% y'imiryango yose mu gihugu. Minisitiri Uzziel Ndagijimana akavuga ko aya mafaranga azashorwa mu kunganira ibikorwa byo kwagura imiyoboro y'amashanyarazi.

Ambasaderi wa Korea mu Rwanda JIN Weon Chae yibukije ko u Rwanda rugomba kuzirikana ko Korea ari umufatanyabikorwa witeguye kujyana narwo mu rugendo rwarwo rwo kwiyubaka. Maze avuga ku kamaro k'ingufu z'amashanyarazi muri uko kubaka ubukungu bushingiye ku nganda.

Imiyoboro izungukira mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga uzashorwamo aya mafaranga ni uwo kwagura imiyoboro y'amashanyarazi kuri za sitasiyo za Gasogi, Mamba, Nyabihu, Rwabusoro na Nyabarongo.



RUZIGA EMMANUEL MASANTURA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama