Yanditswe Aug, 04 2022 16:35 PM | 70,679 Views
U Rwanda rwahaye ikaze Umunyamabanga Leta wa USA ushinzwe
Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, uzasura u Rwanda mu Cyumweru gitaha.
Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ivuga ko uru ruzinduko rwitezweho gushimangira umubano w'ibihugu byombi mu nzego zinyuranye zirimo kubungabunga amahoro, ubuzima, umutekano w’ibiribwa n’ingufu ku isi, ubucuruzi n’ishoramari, kurwanya iterabwoba, n’imihindagurikire y'ibihe.
U Rwanda rwavuze ko gukemura ibibazo by’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari ari ingenzi cyane, kandi rwiyemeza kugira uruhare rwose mu gushaka ibisubizo birambye.
Ruvuga ko muri uru ruzinduko hazanaganirwa ku miyoborere n'uburenganzira bwa muntu, nk'uko biri mu mubano w'u Rwanda na Amerika.
MINAFFET yatangaje kandi ko uyu ari umwanya mwiza wo kugaragariza Antony Blinken, ko ifatwa ry'Umunyarwanda Paul Rusesabagina n’ibyaha bikomeye byibasiye abaturage b’u Rwanda (hamwe n’abandi 20 bari muri rubanza rumwe), rikurikije amategeko y’u Rwanda na mpuzamahanga.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
2 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru