AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

U Rwanda rwashimye umubano warwo n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi

Yanditswe Jan, 25 2022 19:37 PM | 59,614 Views



Mu nama ngarukamwaka ihuza leta y'u Rwanda n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, uhagarariye uyu muryango mu Rwanda ambasaderi Nicola Bellomo yavuze ko umubano w'u Rwanda n'uyu muryango wateye imbere cyane ku buryo biteguye gushyigikira igihugu kugera ku cyerekezo cyihaye cya 2050.

Abahagarariye ibihugu binyuranye bigize uyu muryango hamwe n'abahagarariye leta y'u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri bahuye kugira ngo basuzume intambwe imaze guterwa mu bufatanye hagati y'uyu muryango n'u Rwanda.

Mu byo baganiriyeho ni ibirebana n'uburyo igihugu cyitwaye mu guhangana n'icyorezo cya COVID-19, ibyakozwe muri gahunda yo gukingira, imyiteguro mu gutangiza uruganda rukora inkingo, kuzahura ubukungu ndetse n'ibirebana n'iyubahirizwa ry'amategeko.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Ambasaderi Vincent Biruta yavuze ko uyu muryango ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu nzego zinyuranye z’ubuzima bw’igihugu.

Yagize ati "Ndakeka ko iyi nama iri bwongere ikibatsi mu guteza imbere umubano ushingiye ku iterambere ringana ku migabane yacu yombi, dushingiye ku ndangagaciro dusangiye ndetse n'ibyo twemeranyaho. Gahunda y'uyu munsi ni ukungurana inama  kuri politike, uraza kwita ku byo u Rwanda n'uyu muryango uhuriyeho bigamije kurushaho kongera imbaraga ubufatanye bwacu cyane ko u Rwanda rufata uyu muryango nk'umufatanyabikorwa w'ingenzi."

Ambasador Nicola Bellomo uhagarariye uyu muryango mu Rwanda avuga ko umubano w’u Rwanda nawo umaze gutera intambwe ishimishije.

Ati "Dushimishijwe byimazeyo n'ireme ry'ubufatanye dufitanye ndetse tukanaterwa ishema n'ishyirwa mu bikorwa ry'ibyashyizwe imbere muri ubu bufatanye. Hashingiwe ku byavuye mu biganiro byimbitse ku isesengura ry'ibikorwa bikubiye mu bufatanye, gahunda nshya ivuguruye ijyanye n'ibizibandwaho yamaze kwemezwa mu Kuboza. Yose uko yakabaye iruzuzanya na gahunda y'igihugu y'icyerekezo cy'iterambere rirambye ya 2050 ndetse na gahunda y'iterambere ya guverinoma  y'imyaka 7."

Iyi nama ngarukamwaka ishingiye ku ngingo ya 8 mu zafatiwe  mu nama yabereye i Cotonou muri Benin, yahuje uyu muryango n’abahagarariye Afurika, Aziya na pasifika ku italiki 23 Kamena mu 2000.

Muri ibi biganiro hanasuzumwe ibijyanye n'ubucuruzi n'ishoramari, intambwe mu kwishyira hamwe kw'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'i Burasirazuba ndetse n'iterambere ry'uyu mugabane wa Afurika muri rusange.

Ubusanzwe iyi nama ngarukamwaka ihuza u Rwanda n'uyu muryango yaherukaga gukorwa muri 2019 bitewe n'icyorezo cya COVID-19



Kwizera Bosco




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize