AGEZWEHO

  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...
  • PDI yemeza ko ‘yacutse’ yatanze urutonde rw’abakandida-depite – Soma inkuru...

U Rwanda rwashoye miliyari 90 Frw yo kugaburira abana ku mashuri mu 2023/2024

Yanditswe Mar, 01 2024 16:54 PM | 111,431 Views



Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko muri uyu mwaka, Leta izatanga asaga miliyari 90 Frw ku ifunguro ry'abanyeshuri muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Werurwe 2024, ubwo yari mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Nyafurika wahariwe gahunda yo gufatira ifunguro ku Ishuri.

Ni ku nshuro ya cyenda u Rwanda rwifatanyije n'ibindi bihugu bya Afurika mu kwizihiza iyi gahunda. Ku rwego rw'Igihugu yizihirijwe mu Rwunge rw'Amashuri rwa Kampanga mu Murenge Kinigi mu Karere ka Musanze.

Uyu mwaka, insanganyamatsiko yayo igira iti “Gushora imari mu kugaburira abanyeshuri ku ishuri, hakoreshwa ibyera iwacu, hagamijwe kuzana impinduka mu burezi buganisha kuri ejo heza ha Afurika idaheza”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yasabye ibigo by'amashuri kwifashisha imirima bifite bigahingamo imboga n'imbuto n'ibindi bihingwa byafasha mu kugaburira abana ku ishuri.

Yagaragaje ko biramutse bikozwe gutyo byakunganira inkunga y'ababyeyi na Leta muri gahunda yo kugaburira abana.

Yagize ati “Leta y'u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi muri iyi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri. Harimo kubaka ibikorwaremezo, gutanga ibikoresho, gutanga umusanzu ku ifunguro ry'umunyeshuri ku mashuri ya Leta ndetse n'afatanya na Leta ku bw'amasezerano.’’

Mu 2023/2024, Leta izatanga asaga miliyari 90 ku ifunguro ry'abanyeshuri ndetse ingengo y’imari ishyirwamo izakomeza kwiyongera.

Irere yashimye ababyeyi n'abafatanyabikorwa ibyo bakora muri iyi gahunda, abasaba kubikomeza.

Ati “Mu gushyigikira iyi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri, ababyeyi twese tuributswa gutanga umusanzu wacu ku gihe no kugira uruhare mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda ku mashuri barereraho abana.’’

Yavuze ko leta yashyize imbaraga nyinshi muri iyi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri kuko ari imwe mu nkingi z'uburezi bufite ireme.

Ati “Bituma abanyeshuri bakurikira amasomo neza, hakaba ubumwe n'ubusabane hagati yabo igihe basangira ku ishuri, ituma kandi badata ishuri.”

Amafaranga Leta ishyira muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yavuye kuri miliyari miliyoni 43,5 Frw mu 2021/2022, agera kuri miliyari 90 Frw mu 2023/2024. 

Uyu munsi wizihijwe u Rwanda rwishimira ko umubare w'abana bagaburirwa ku ishuri wavuye ku 600.000  mu 2015, ugera hafi miliyoni enye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz