Yanditswe Oct, 31 2022 16:22 PM | 92,561 Views
Muri uyu mwaka wa 2022, u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatatu muri Afurika no kuwa 54 mu bihugu 129 byakozweho ubushakashatsi burebana no kwandikisha umutungo bwite mu by’ubwenge. Abamaze kubyitabira basaga ibihumbi 63,000 bamwe muri bo bakaba bishimira uburyo byabarinze abakundaga kwiyitirira ibihangano byabo.
Umunyabugeni Birasa Bernard ufite ibihangano byinshi amaze gushyira ku isoko ryo mu Rwanda no hanze yarwo yemeza ko kwandikisha umutungo bwite mu by’ubwenge biri mu bifasha guhangana n’abiyitirira ibihangano by’abandi.
Ibi abihurizaho n’abandi barimo Uwizeyimana Alain Patrick umaze kwandikisha ibihangano bye 2 birimo itara ry'amashanyarazi rikoze mu gaseke n'indangururamajwi ikoze mu ngoma.
Umunyabugeni Birasa yagize ati: "Ejobundi nagiye i Karongi nsanga umuntu arimo gucuruza ibihangano byanjye, tableau yanjye y'abadamu babuganiza niyo yateguye, ndamubaza nti uzi amategeko agenga ibihangano? Nawe ati ni ibyanjye. mpita mwereka muri telefoni ngo nonese urabona ariyo? Nti ntabwo ariyo kuko ntiwayishobora kuyikora ariko niyo wateruye ahubwo urayica uyitesha agaciro. Ansaba imbabazi nti upfa kumenya ko amategeko ahari abihanira ariko mumenye ko namwe mugomba kugenda mwiga mukinjira mu buhanzi buvumbura."
Uwizeyimana Alain Patrick nawe yagize ati: "Igitekerezo cya mbere ni aka gatara gakoze mu gaseke nyuma yaho nabonye ko ari byiza nongera nkora indangururamajwi igendanwa n'akabika umuriro (portable speaker ni speaker na power bank) icyarimwe, maze kugira icyo kibazo navuganye na RDB ndababwira nti: ese ko abantu barimo kugerageza gukora ibintu byanjye kandi narabyandikishije ni iki mwamfasha? Bambwira ko mbandikira mbabwira ko ibyo bintu nabikoze batagomba kubikoresha bakwanga nkajyayo bakamfasha tukaganira ku nzira z'amategeko, twaravuganye mberetse ko ibyemezo (certificat) mbifite koko birarangira kuko nabo barabyumvise."
Raporo yakozwe n’íkigo cy’Abanyamerika gishinzwe gukora ubushakashatsi ku kurengera umutungo bwite mu by’ ubwenge, PROPERTY RIGHTS ALLIANCE, ishyira u Rwanda ku mwanya wa 54 mu bihugu 129 ku isi ndetse rukaza ku mwanya wa gatatu muri Afurika nyuma y'ibirwa bya Maurice na Afurika y’Epfo.
Iki kigo cyerekana ko U Rwanda rufite amanota 5.41 mu gihe igihugu cya Finland cya 1 gifite 8.17 na Venezuela ya nyuma ikagira inota 1.77.
Umunyamategeko Innocent Muramira avuga ko kwandikisha umutungo bwite mu by'ubwenge ari ingenzi kuri nyiri uwo mutungo bitewe n'uko hari benshi bagiye bahura n'ikibazo cyo kwiganwa bagakizwa n'amategeko.
"Hari abahanzi bapfuye nka Michael Jackson ariko imiryango yabo aka kanya iracyabona amafaranga mu bihangano bakoze. Abantu bashushanya b’abanyabugeni usanga umuntu yarashushanyije igihangano runaka ariko n’ubu aracyakuramo amafaranga kuko cyashyizwe ku isoko mpuzamahanga. Iyo umaze kubyandikisha icya mbere ukuramo umusaruro, icya kabiri uba urinzwe mu mategeko, umuntu yagerageza kuvogera umutungo wawe cyangwa akawukoresha nta burenganzira ushobora kumurega mu rukiko, ukanaregera n'indishyi kuko wabyandikishije mu mategeko."
Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere RDB kigaragaza ko kugeza ku italiki ya 31 Gicurasi 2022 hari hamaze kwandikwa ibihangano bwite by’ubwenge hafi ibihumbi 63. Muri byo hari ibihumbi 7,104 byanditswe mbere y'uko hashyirwaho itegeko muri 2009.
Ibindi bihangano bwite mu by’ubwenge bisaga ibihumbi 18,819 byanditswe guhera muri 2009 kugeza muri Gicurasi uyu mwaka naho ibihangano 2,377 byanditswe bitanzwe n’ihuriro nyafurika rishinzwe iby’umutungo bwite mu by'ubwenge -ARIPO.
Ibindi 34,654 byanditswe biturutse mu muryango mpuzamahanga ushinzwe iby’umutungo bwite mu by'ubwenge- WIPO.
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Banki nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigikira
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'ibiza - MINALOC
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo
May 31, 2023
Soma inkuru
Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
May 31, 2023
Soma inkuru
Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu korohereza ishoramari
...
May 31, 2023
Soma inkuru