Yanditswe Sep, 04 2022 19:28 PM | 205,519 Views
Kuri iki Cyumweru Leta y'u Rwanda yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Tony football excellence programme, umushinga wibanda kuguteza imbere impano y'umupira w'amaguru.
Ni amasezerano yo gutangira gushyira mu bikorwa gahunda yo kuzamura no gushyigikira impano z'abakiri bato mu mupira w'amaguru mu Rwanda. Muri iyi gahunda hazashyirwaho amashuri mu duce dutandukanye tw’igihugu yo gutoza, kubaka ubushobozi, no guhugura mu bya siporo abana bafite impano kuva ku myaka 6 kugeza ku myaka 18.
Minisiteri ya Siporo ivuga ko iyi gahunda ije gushyigikira gahunda zari zisanzweho zo guteza imbere no kuzamura siporo mu Rwanda.
Aya masezerano hagati ya Leta y'u Rwanda na Tony football excellence programme yemejwe mu nama y'abaminisitiri yateranye kuwa 29, Nyakanga 2022. Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy'iyi gahunda kizatangirira mu turere dutanu aritwo Burera, Muhanga, Rutsiro, Rwamagana na Kicukiro.
Biteganyijwe kandi ko muri iki cyiciro hazubakwa ibigo bine by’indashyikirwa by’akarere hamwe n’ikigo gikuru gikomeye mu Mujyi wa Kigali.
Umunyarwandakazi Mukansanga Salima yongeye kwandika amateka
Nov 23, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame na Madamu bitabiriye ibirori byo gutangiza Igikombe cy'isi muri Qatar
Nov 21, 2022
Soma inkuru
Menya Qatar igihugu cyakiriye igikombe cy'Isi cya 2022
Nov 20, 2022
Soma inkuru
Amafoto - Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n'abatuye Umujyi wa Kigali mur ...
Sep 04, 2022
Soma inkuru