AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

U Rwanda rwasinye amasezerano azatuma rwakira amarushanwa 3 y'abakanyujijeho muri ruhago ku Isi

Yanditswe Mar, 20 2023 15:52 PM | 45,990 Views



Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere RDB binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, cyasinyanye amasezerano n'Ikipe y'Umupira w'amaguru y'abakanyujijeho ku Isi, azatuma u Rwanda rwakira imikino y'abakanyujijeho ku Isi mu mupira w'Amaguru.

Irushanwa rya mbere riteganyijwe kuba umwaka utaha wa 2024, muri Stade Amahoro irimo kuvugururwa magingo aya. Byitezwe ko abakinnyi b'ibihangange 150 bakanyujijeho baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bazitabira iki gikombe.

Muri iyi mikino ijambo Visit Rwanda (Sura u Rwanda) rizaba rigaragara muri Stade, ku myenda y'abakinnyi ndetse no ku matike y'abinjira muri stade. Iyi mikino kandi izajya inaca kuri Televiziyo kugirango Isi yose ibashe kuyikurikira.

Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi avuga kuri aya masezerano, yatangaje ko iyi mikino izatuma u Rwanda ruba hamwe mu hantu harimo kwitabirwa kurusha ahandi ku Isi mu gukorerwamo ubukerarugendo bushingiye ku mikino.

"iyi ni shampiyona yitezweho gukurura ibihumbi by'abantu atari abaje gufana aba bakinnyi b'ibihangange gusa, ahubwo n'abandi b'abashoramari ndetse n'ibigo bije gushaka uko byabyaza siporo umusaruro. Ibi kandi bizanatuma havuka imirimo itandukanye ku banyarwanda, ndetse binatume n'abandi bifuza kuzakirira imikino yabo ndetse n'ibirori bya siporo mu Rwanda."

Fred Siewe Umuyobozi w'ikipe y'Isi y'Abakanyujijeho nawe yatangaje ko u Rwand ari ahantu heza ho kwakirira imikino nk'iyi anakangurira abandi kuhasura.

"Turifuza ko Isi iza mu Rwanda, itazanywe no kwishimira uburyohe bw'irushanwa gusa, ahubwo banaje kwisurira ibyiza nyaburanga bitatse iki gihugu cyiza ndetse no kuhatangiza ibikorwa by'ishoramari ryabo."

Iri rushanwa rizaba rigizwe n'amakipe umunani yagabanyijwe hakurikijwe ibice by'Isi:

1. Ikipe y'Abakanyujijeho yo muri Amerika y'Amajyaruguru izaba iyobowe na Kapiteni Charmaine Hooper wo muri Canada.

2. Ikipe yo mu gice cy'Amerika y'Amajyepfo izaba iyobowe na Kapiteni wayo Maicon Douglas wakanyujijeho muri Brazil.

3. Ikipe yo muri Afurika y'Amajyaruguru no mu Burasirazuba bwo Hagati izaba iyobowe na Kapiteni wayo Wael Gomaa ukomoka mu Misiri.

4. Igice cyo muri Afurika yo Hagati ndetse n'iyo mu Burengerazuba bwayo, izaba iyobowe na Kapiteni wayo Patrick Mboma wo muri Cameroon.

5. Ikipe yo muri Afurika y'i Burasirazuba ndetse no mu Majyepfo yayo, izaba iyobowe na Kapiteni wayo Jimmy Gatete wakanyujijeho mu Rwanda.

6. Ikipe yo mu Majyaruguru no mu Burengerazuba bw'Uburayi, izaba iyobowe na Kapiteni wayo Robert Pires wo mu Bufaransa.

7. Ikipe yo mu Burasirazuba ndetse n'Amajyepfo y'Uburayi, izaba iyobowe na Kapiteni wayo Gaizka Mendieta wo muri Espagne.

8. Ikipe yo ku mugabane wa Asia, izaba iyobowe na Kapiteni wayo Tzuneyasu Miyamoto wo mu Buyapani.

Aya marushanwa kandi azabanzirizwa n'imyiyereko izabera mu bice bitandukanye by'Isi izanatangirwamo ubutumwa bushishikariza abantu gusura u Rwanda ndetse no kurushoramo imari.

Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi na Fred Siewe Umuyobozi w'ikipe y'Isi y'Abakanyujijeho nibo bashyize umukono kuri aya masezerano.



Jean-Paul Niyonshuti


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira