AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

U Rwanda rwasinye amasezerano hagati y'Ubushinwa hamwe n'ubuhorandi

Yanditswe Jun, 19 2019 09:53 AM | 14,220 Views



Amasezerano guverinoma y'u Rwanda yasinyanye n'ubushinwa angana na miliyoni 300 ya yuan angana na miliyoni 42 z'amadorari y'Amerika. Igice kimwe muri aya kizakoreshwa mu kwagura umuhanda uva ahitwa Prince house kugera i Masaka. Ni umuhanda w'ibirometero 10,3. 

Amaze gusinya aya masezerano, Ambasaderi Rao Hongwei yavuze ko ibi bishimangira umubano mwiza ukomeje w'ibihugu byombi. 

Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y'imari n'igenamigambi ushinzwe igenamigambi, Dr Uwera Claudine, washyize umukono kuri aya masezerano, avuga ko iyi nkunga mu gukora umuhanda cyo kimwe n'indi mihanda yakozwe n'abashinwa usibye guha akazi Abanyarwanda inabasigira ubumenyi bakoresha mu kubaka igihugu. 

yagize ati " iyi mihanda abashinwa bubaka itanga akazi kubanyarwanda ndetse ikongera ubumenyi bwababbonyemo akazi ibintu bibafasha kubaka igihugu. 

naho Avuga ku nkunga yatanzwe n'ubwami bw'ubuholande, Dr Claudine, asanga iyi nkunga mu bice binyuranye by'ubutabera izafasha ndetse igatuma abagororwa bahugurwa bakajya basohoka bafite ubumenyi bwunganira ukugororoka akemeza ko ari ibintu bizabafasha kwiteza imbere bageze mu miryango.

Ambasaderi w'Ubuholande mu Rwanda Frédérique de Man, avuga ko igihugu cye gishyigikiye cyane kandi kizakomeza gushyigikira iterambere ry'urwego rw'ubutabera burambye mu Rwanda.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira