Yanditswe Dec, 04 2019 09:55 AM | 10,062 Views
Guverinoma y’u Rwanda
iratangaza ko yamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati yayo n’ikipe
ikomeye Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’ u Bufaransa. Ni Amasezerano y’imyaka
itatu agamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda ndetse cyane cyane kwerekana
ibikorerwa mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi avuga guhitamo ikipe ya PSG byatewe n’uko ari ikipe iri ku rwego rwiza ndetse ifite icyerekezo gifatika mu iterambere ryayo.
Yavuze ko aya masezerano azafasha u Rwanda mu cyerezekezo cyarwo cy’iterambere cyane cyane mu kwimakaza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Yagize ati ‘‘Mu gukomeza guteza imbere Igihugu cyacu n’ubukungu ndetse n’ubuzima bw’Abanyarwanda dukomeza gushakisha uburyo twakongera ubushobozi bw’ubukungu bwacu mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Uyu munsi twasinye amasezerano n’ikipe yo mu Bufaransa yitwa Paris Saint Germain, ni ikipe izwi iri gutera imbere vuba cyane.’’
Akamanzi avuga ko kugira amasezerano n’iyi kipe bizatuma gahunda imaze kwamamara ya Visit Rwanda imenyekana mu Bufaransa ndetse no hirya no hino ku isi. Uretse iyi gahunda y’ubukerarugendo, uyu muyobozi atangaza ko aya masezerano azibanda cyane mu bijyanye n’ubufatanye mu kugaragaza ibikorerwa n’inganda zo mu Rwanda birimo icyayi, ikawa, imyenda n’ibindi.
Muri bimwe mu bikubiye muri ayo masezerano harimo kuba icyayi cy’u Rwanda ndetse n’ikawa y’u Rwand ari byo byonyine rukumbi bizajya bicururizwa kuri Stade Parc de Prince ya Paris Saint Germain. Aha Clare Akamanzi ashimangira ko bizatuma u Rwanda rumenyekana kurushaho.
Yagize ati ‘‘Ni uburyo bwo kumenyekanisha ibyo dukora mu Rwanda n’ubukerarugendo bwacu kugira ngo abanyamahanga barusheho kubumenya ariko baze bagure ibintu by’u Rwanda. Mu kugura ibyo bintu bizatanga akazi ku Banyarwanda, bakora ibi bintu bakomeze kubikora, babikore ku bwinshi, babone amafaranga bizatume Igihugu cyacu gikomeza gutera imbere.’’
Muri aya masezerano kandi harimo n’icyiswe 'La Semaine du Rwanda à Paris' bivuze Icyumweru cy’u Rwanda i Paris, aha Clare Akamzi akaba yasobanuye ko buri mwaka Abanayrwanda bazajya bajya muri icyo gihugu bakagaragaza ibyo bakora, byaba ibijyanye n’imyenda, ubukorikori ndetse n’ibindi.
Ati ‘‘Ntabwo ari icyayi n’ikawa gusa, tuzakomeza tumenyekanishe u Rwanda mu Bufaransa, buri mwaka tuzagira ikintu bita icyumweru kimwe muri Paris. Aho banyarwanda batandukanye bakora ibintu binyuranye birimo imyenda ubukorikori n’ibindi bazajya bajya mu murwa Mukuru w’u Bufaransa bahabwe umwanya wo kwerekana ibyo bicuruzwa.’’
Avuga ko ibi bizatuma abanyamahanga basura u Rwanda ariko banabashe kugura ibikorerwa mu Rwanda.
Clare Akamanzi yavuze ko u Rwanda rugomba kugira icyerekezo cy’Iigihe kirekire, aho icyifuzo ari uko u Rwanda ruba igihugu gikize ndetse Abanyarwanda bakaba barize kandi bafite ubushobozi, bashobora gukora ibintu bifite agaciro ko hejuru ndetse bikabasha gucuruzwa haba mu Rwanda no mu mahanga.''
Ati ‘‘Tuzi ko kugira umuntu agere ku cyerekezo cy’igihe kirekire kandi icyerekezo kiri hejuru, tugomba kugira ubushobozi no gutekereza mu buryo bunini ni yo mpamvu dukora ibintu nk’ibi ngibi, u Rwanda n’Abanyarwanda barimo gushyiramo imbaraga kugira ngo ibi bikorwe.''
Clare Akamanzi yahamagariye
abikorera bo mu Rwanda kubyaza umusaruro ayo mahirwe yo kuba bagaragza ibyo
bakora mu ruhando mpuzamahanga.
Mu masezerano y’u Rwanda na PSG harimo igice
kivuga ku kubaka ubushobozi bw’umupira w’amaguyu mu Rwanda aho bazajya baza
bagfasha igihugu mu kongera imbaraga mu mupira w’amaguru
Hashize umwaka n'igice u Rwanda rusinyanye amasezerano n'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Umuyobozi Mukuru wa RDB, avuga ko amasezerano na Arsenal yatumye ba mukerarugendo basura u Rwanda biyongera aho kugeza abo bageze kuri Miliyoni 1 na 700. Yizera ko icyizere cy’inyungu yayo gihari.
Eddy SABITI na Jean Claude NDAYISHIMYE
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru