Yanditswe Nov, 08 2021 16:44 PM | 24,349 Views
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vicent Biruta yatangaje ko Guverinoma y'u Rwanda yishimira ibikorwa n'imishinga
itandukanye igihugu cy'u Bushinwa cyagizemo uruhare mu myaka 50 ishize, ibihugu
byombi bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye n’ubutwererane.
Byagarutsweho mu muhango wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 50 igihugu cy'u Bushinwa kimaze gifitanye umubano mwiza n'u Rwanda.
Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ugaragarira mu bikorwa by’ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, ibikorwaremezo bitandukanye birimo kwagura umuhanda Sonatube-Gahanga-Akagera ureshya n’ibirometero 13,8 uzatwara miliyari zikabakaba 65 z'amafaranga y'u Rwanda n’indi mihanda inyuranye.
Harimo kandi amavomo ya Nayikondo 200 hirya no hino mu gihugu yubakishijwe Miliyari zisaga 7.
Abanyarwanda batandukanye batangaje ko bishimira ko byahinduye imibereho yabo, kuko hari ababibonyemo akazi ubwo byubakwaga.
Gahiganwa Jean Marie Vianney utuye mu Karere ka Kicukiro yagize ati "Uyu muhanda ufitiye akamaro kanini abaturage kuko barawaguye, ubufatanye n'u Bushinwa n'u Rwanda bwagize umumaro harimo ibikorwa by'iterambere."
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Biruta yashimiye ibikorwa n'imishinga itandukanye byagezweho, kubera uburyo byahinduye imibereho y'abaturage.
"Ikoranabuhanga, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ingendo zo mu kirere, uburezi, kubaka ubushobozi, ubuzima, ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuhinzi ndetse n'umutekano uhamye, umubano wacu ni ukuva mu 1971 by'umwihariko kuri twe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi twakoranye cyane mu kuzamura imibereho n'iterambere ry'abaturage ndetse no guteza imbere ibya politiki. Ubushinwa buza mu myanya y'imbere mu gushora imari mu Rwanda rikaba ryahanze imirimo ibihumbi mu byiciro bitandukanye."
Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei yagaragaje ko kuva mu 1971 umubano w'ibihugu byombi uhagaze neza mu ngeri zitandukanye.
Ati "Ubufatanye mu iterambere n'ubucuruzi tubihuriyeho. Ubushinwa bunejejwe n'uko u Rwanda ari umufatanyabikorwa ukomeye mu bucuruzi ndetse no mu mishinga minini. Ubufatanye mu bucuruzi hagati y'ibihugu byombi mu mwaka wa 2020 bwageze ku madolari y'Abanyamerika miliyoni 321 n'ubwo habayeho icyorezo cya covid19. Hari imishinga minini y'ibikorwaremezo Ubushinwa bwagizemo uruhare mu ku byubaka bituma u Rwanda rurushaho kuzamuka mu iterambere ndetse n'imibereho y'abaturage."
Mu mpera za 2020 Ishoramari ry'u Bushinwa ryari amadolari y'amerika miliyoni 191, ni ukuvuga asaga miliyari 190 z'amafaranga y'u Rwanda mu byiciro bitandukanye birimo ibikorwaremezo, ubuzima, kungurana ubumenyi mu by'uburezi, ikoranabuhanga n'ubugeni.
Jean Paul Turatsinze
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
4 minutes
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru