AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

U Rwanda rwatangaje ko u Burundi nta bushake bufite bwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi

Yanditswe Aug, 12 2020 10:12 AM | 74,141 Views



U Rwanda ruratangaza ko rwiteguye gukomeza kubana neza n'ibihugu byose birimo n'ibyo mu karere ruherereyemo. Gusa ngoo hari ibihugu birimo u Burundi bimaze kugaragaza ko nta bushake na mba bufite mu kuzahura umubano w'impande zombi.

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, asubiza ku biherutse gutangazwa na Perezida w'u Burundi ko u Rwanda rwafashe bugwate impunzi z'Abarundi bari mu Rwanda kuva za 2015, Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga Dr. Vincent Biruta yavuze ko ibi bitangaje uburyo u Burundi bwavuga ibi.

Ashingira ku kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu byahungiwemo n'aba barundi, uretse kuba ngo nta nyungu u Rwanda rufite mu gucumbikira aba Barundi ngo no mu bindi bihugu bahungiyemo baracyariyo .

Yasobanuye ko mbere y'iyaduka ry'icyorezo cya COVID - 19 nibura mu kwezi abarundi 200 batahaga ku bushake gusa ko COVID19 yatumye ibi bidakomeza bityo ko u Rwanda rutagwatiriye izi mpunzi nkuko u Burundi bubivuga.

Minisitiri Dr Biruta kandi yavuze ku mubano w'u Rwanda na Uganda, ahoyavuze ko batunguwe n'ibyo Uganda iherutse gutangariza mu ibaruwa iherutse kujya hanze. Muri iyi baruwa, hari aho Uganda ishinja u Rwanda ko ingabo zarwo ziherutse kwambuka zikajya muri Uganda zigahohotera abaturage. 

Minisitiri w'ububanyi n'Amahanga Dr Biruta yavuze ko ibi bitabayeyo ari ibinyoma ko nta n'umusirikare n'umwe w'u Rwanda wakandiye muri Uganda nk'uko babivuze.

Yavuze ko ahubwo hari abasirikare ba Uganda bagerageje kuza mu Rwanda ndetse bagafata abaturage barimo n'uwo baherutse gutwara bakamurekura abanje kubaha amafaranga bari bamusabye. 

Kuri iyi ngingo yongeye gushimangira ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kubana neza n'ibihugu byose birimo n'ibyo muri aka karere ndetse ko ubushake ari bwose.


Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira