Yanditswe Sep, 04 2020 07:14 AM | 195,020 Views
Mu gihe abarenga 50% by’abatuye Isi muri iki gihe ari urubyiruko, abakiri bato baributsa abakuze kubaha umwanya n’amahirwe bakagaragaza icyo bashoboye kugirango banabashe kubigiraho muri byose.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa kane ubwo u Rwanda rwatangizaga ku mugaragaro gahunda ya Generation Unlimited igamije iterambere ry’urubyiruko binyuze mu kwihangira imirimo n’uburezi.
Gutangiza ku mugaragaro gahunda ya Generation Unlimited mu Rwanda byakozwe hifashijwe ikoranabuhanga. Ni umuhango waranzwe n’ibiganiro byahuje urubyiruko n’abayobozi mu nzego zitandukanye.
Muri iki kiganiro urubyiruko rwagaragaje ko mu mbogamizi zituma urubyiruko rutabyaza umusaruro amahirwe ahari, harimo ireme ry’uburezi riri hasi, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bigatuma urubyiruko rutabasha guhanga ibishya uko bikwiye ndetse no ntirubashe guhatana ku isoko mpuzamahanga.
Icyakora kuri Origene Igiraneza, rwiyemezamirimo w’urubyiruko washinze ikigo cy’ikoranabuhanga, EdTech, gikorera mu bihugu 10 birimo u Buyapani na Australia, ngo urubyiruko ubwarwo rukwiye gukurana umuco wo kumenya kubyaza amahirwe imbogamizi zikibangamiye imiryango ruturukamo.
Ati "Ntabwo waza hano ngo unyumvishe ko nyuma yo kurangiza amasomo ari bwo wabonye icyo ugomba gukora, oya! Ibyo ntabwo ari byo! Ni ibintu byakabaye bihera hasi ku buryo umwana w’imyaka 10 atangira kwiga uko yacuruza ikintu runaka, kuko muri uko kubimenya yungukiramo n’ubundi bumenyi burimo itumanaho, kwamamaza n’ibindi byinshi. Kandi uko ukomeza gutekereza uko ibyo ubikora iwanyu bijyana no gutekereza uko wakwaguka ukoresheje ikoranabuhanga ukabasha gucuruza ku Isi hose!"
Ku rundi ruhande ariko, ngo abakuze na bo bafite inshingano yo gutera akanyabugabo abakiri bato kugira ngo batangire kwitoza kuzavamo ingirakamaro hakiri kare, nkuko Boris Karenzu, uyobobora abanyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya Kagarama abisobanura.
Ati "Nimureke duhe amahirwe urubyiruko. Nimureke tubashyireho uburyo, tubahe urubuga bakore, tubahe amahirwe bakore ibi bintu kuko nubwo bakosa cyangwa bakagira aho basobwa mushobora gukomeza kubigisha no kubakosora! Ubwo ni bwo buryo bwonyine buzatuma bakura babashe kwaguka mu byo bakora kandi namwe ni ko mwakuze! Ntabwo wasiga umwana mu rugo ngo yicare arye gusa hanyuma ngo wicare wumva hari undi musaruro umutegerejeho! Ugomba kumuha uburyo ugakurikira impano ye n’ibyo akunda kuko na byo ni ngombwa."
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo Mohammed Moustapha Malick Fall, na we yagaragaje ko kugira ngo abato babone ubumenyi bakeneye ngo babashe guhanga ibishya n’imirimo muri rusange, bitagisaba kwicara mu ishuri ngo bigishwe n’umwarimu kuko amasomo nk’ayo ubu anyanyagiye kuri murandasi bitewe n’aho Isi igeze mu ikoranabuhanga.
Ati "Nizeye neza ko iyi gahunda ihuye neza n’umurongo ndetse n’icyerekezo cy’u Rwanda kandi sinshidikanya ko u Rwanda ruzaba igihugu cy’intangarugero ku bindi byose byo kuri uyu mugabane. Ibyo ni ibintu bimaze kwigaragaza muri gahunda zitandukanye nka Youth Connekt ndetse n’izindi zijyanye n’ikoranabuhanga. Izo gahunda zose rero usanga zidafitiye akamaro urubyiruko rw’u Rwanda gusa kuko zinafasha ibindi bihugu byo muri aka karere ndetse no muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara muri rusange."
Aha ni na ho Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi ahera agaragaza ko gahunda ya Generation Unlimited ije kunganira izindi gahunda zisanzweho zo guteza imbere urubyiruko rw’u Rwanda.
Yagize ati "Iyi gahunda iraza kudufasha kugira ngo twunganire n’izindi gahunda dusanzwe dukora ari mu bijyanye no guha ubumenyi urubyiruko, guhindura no kongera imyumvire y’urubyiruko mu kwishakira no guhanga imirimo nanone n’ibijyanye no kubongerera ubushobozi kugira ngo bihangire imirimo banahobore no kuba babona akazi cyangwa no gukora bari mu rugo bakoresheje ikoranabuhanga."
Iyi gahunda yiswe Generation unlimited igamije gushyigikira imyigire y’urubyiruko ku rwego rw’amashuri yisumbuye, ikaba ireba urubyiruko ruri hagati y’imyaka 10 na 24. Ifite intego yo kurufasha kugira ubumenyi ngiro, aho intego ari uko mu mwaka wa 2030 urubyiruko rwose ruzaba rushobora kubona akazi rukora.
Ku rwego rw’isi, iyi gahunda iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame afatanyije n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Antonio Guterres, ndetse na Perezida wa Trinidad and Tobago, Paula Mae Weeks.
Divin UWAYO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru