AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

U Rwanda rwatangiye gukingira COVID19

Yanditswe Feb, 14 2021 19:09 PM | 29,180 Views



U Rwanda rwatangiye gukingira COVID-19. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter,Minisiteri y'ubuzima yatangaje ko iki gikorwa cyahereye ku bafite ibyago byo kwibasirwa kurusha abandi by'umwihariko abakozi bo kwa muganga.

Iyi gahunda ngo yatangiranye n'umubare muto w'inkingo zabonetse biturutse mu bufatanye mpuzamahanga zikaba zaranemejwe n'Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS.

Minisiteri y'ubuzima ivuga ko iki gikorwa cyo gukingira cyamaze kwitegurwa neza ndetse n’ibikorwa remezo byo gufasha muri iyo gahunda bikaba byarateguwe.Uretse igikorwa cy'ikubitiro, biteganyijwe ko muri uku kwezi hazakorwa gahunda yagutse yo gukingira umubare wisumbuye w’ abaturage hakoreshejwe inkingo ziturutse muri  Covax ndetse n’ikigo cy’umuryango wa Afrika yunze ubumwe gikirwakiza imiti.

Hari hashize  ibyumweru bibiri Minisiteri y'ubuzima itangaje ko hagati mu kwezi kwa Kabiri 2021 aribwo inkingo za mbere za covid-19 zizagera mu gihugu.Ku nkingo zirenga gato miliyoni zitegerejwe, izigera ku bihumbi 100 ni iza Pfizer naho izisaga ibihumbi 900 ni iza AstraZeneca.

Minisiteri y'ubuzima kandi yari yavuze ko mizo ya mbere hazakingirwa 20% mu gihe muri rusange hari gahunda yo gukingira 60% by'abaturage.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize