Yanditswe Oct, 29 2019 16:26 PM | 13,599 Views
Uruganda rw’imodoka rwa Volkswagen rwashyize hanze imodoka zikoresha amashanyarazi. Ni umushinga uru ruganda rufatanyamo n’ikigo cya SIEMENS byose bifite ibyicaro bikuru mu Budage.
Ku ikubitiro iyi gahunda y’imodoka zikoresha amashanyarazi itangiranye n’imodoka 4 zitumizwa mu Budage aho guteranyirizwa mu Rwanda.
Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente wayitangije ku mugaragaro yavuze ko ije kugabanya ibitumizwa hanze bigizwe ahanini n’ibikomoka kuri peteroli, kuko mu mwaka ushize gusa byari byihariye 12% by’ibyo igihugu cyatumije hanze.
Minisitiri w’Intebe yanavuze ko biri muri gahunda y’u Rwanda yo kurengera ibidukikije no kugabanya ibihumanya ikirere.
Yagize ati ‘‘Gahunda z'Igihugu cyacu mu iterambere u Rwanda rushyira imbere guteza imbere iterambere ridahungabanya ikirere. Muri izi gahunda harimo kubaka imijyi mu ikoranabuhanga ribungabunga ibidukikije, uburyo bwo gutwara abantu bushingiye ku ikoranabuhanga na serivisi zitanganywe ikoranabuhanga. Ubu buryo bw'imodoka zikoresha amashanyarazi ni amahirwe mu kugabanya amavuta dutumiza hanze dukoresha amashanyarazi abyazwa hano mu gihugu.
Ubuyobozi bwa Volkswagen mobility solution mu Rwanda bugaragaza ko kugeza ubu ku munsi hakorwa ingendo zigera ku bihumbi 13 zikoresheje imodoka zarwo zifashisha ikoranabuhanga rizwi nka Move Ride rimaze kwiyandikishamo abantu ibihumbi 60. Muri bo ibihumbi 30 ni bo bamaze kurikoresha.
Umuyobozi wa Volkswagen Mobility solution mu Rwanda, Michaella Rugwizangoga avuga ko uruganda rwa Volkswagen rwishimira kandi rugaterwa imbaraga n’uburyo guverinoma y’u Rwanda yorohereza ishoramari byatumye urwo ruganda rushobora kugera ku byo rumaze kubaka mu gihe gito.
Yagize ati ‘‘Turashimira Guverinoma y'u Rwanda ku bufasha baduhaye n'uburyo borohereza ubucuruzi bituma abashoramari bahitamo u Rwanda.’’
Umuyobozi wa Siemens mu Karere ka afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara no muri Afurika y’Iburasirazuba, Sabine Dall’Omo, avuga ko mu Rwanda ari ho bazahera bagura ibikorwa byabo mu karere no ku mugabane wa Afurika kuko ari ho ngo byabatwaye igihe gito cyo gushyira mu bikorwa uyu mushinga mu gihe kiri munsi y’amezi 12 bitandukanye n’uko byagenze no mu gihugu cy’u Budage hari ibyicaro by’izi nganda zombi.
Yagize ati ‘‘Byatwaye amezi ari munsi ya 12 gushyira mu bikorwa uyu mushinga guhera ku gitekerezo kugeza ku gisubizo nk'iki tubona washyizwe mu bikorwa kandi nakubwiza ukuri ko byadutwaye igihe kirenze iki dutangira mu budage. amashimwe menshi ku Rwanda.’’
Thomas Schäfer ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’uruganda rwa VW mu karere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara, we yavuze ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere Volkswagen igejejemo izi modoka zikoresha amashanyarazi ku mugabane wa Afurika. Yavuze kandi ko umugabane wa Afurika utanga ikizere ku iterambere ry’inganda bikaba ari ishema kuri bo kubigiramo uruhare.
Ati ‘‘Intego zirambye za volkswagen mu bihe biri imbere ni ukugira uruhare rwo kuyobora abandi mu guteza imbere ubwikorezi kuri uyu mugabane. Ubundi se tutabikoze twaba tubisiganya nde?’’
Izi modoka ku ikubitiro ntizizaba zikorerwa ku ruganda rwa VW ruteranya imodoka mu Rwanda ahubwo zizajya zitumizwa mu Budage aho zikorerwa. Intego za VW na Siemens ngo ni ukongera izi modoka zikava kuri 4 zirimo gukorerwaho igerageza zikagera kuri 50 n’ibyuma 15 byo kuzuza ingufu z’umuriro icyiciro cy’igerageza kirangiye.
RUZIGA Emmanuel Masantura
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru