AGEZWEHO

  • Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu – Soma inkuru...
  • Guhisha imibiri y'abazize Jenoside bifitanye isano n'ingengabitekerezo yayo- Dr Bizimana – Soma inkuru...

U Rwanda rwatangiye gukoresha robo mu guhangana na COVID19

Yanditswe May, 20 2020 06:29 AM | 50,960 Views



U Rwanda rwatangije uburyo bwo gupima icyorezo cya COVID19 no kwita ku barwayi b'iki cyorezo hakoreshejwe ikoranabuhanga rya robo.

Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko izi robo zizagabanya cyane ingorane zo kuba umuntu yashoboraga kwanduza undi.

Mu kigo Nderabuzima cya Kanyinya cyamenyekanye cyane ubwo cyagirwaga icyo kwita ku barwayi ba COVID19, robo yahawe akazina ka Icyizere iri mu kazi. Yifashishije kamera zayo irafata ibipimo by'umuriro. Iyi robo ifite ubushobozi bwo gupima umuriro abantu bari hagati ya 150 na 200  mu munota umwe gusa.  

Robo Icyizere yazanye n'izindi 4 ari zo Ubumwe, Urumuri, Akazuba, Mwiza na Ngabo. Zazanywe mu Rwanda na Kompanyi yitwa ZORA BOATS, Kompanyi Mpuzamahanga y'amarobo ikorera mu Bubiligi.

U Rwanda rugiye kuzifashisha mu guhangana n'icyorezo COVIE19. Uretse gupima umuriro, Niyonkuru Audace  uhagarariye iyi kompanyi ya Zora aravuga akandi kazi kazo.

Ati "Icya mbere zipima umuriro zikabasha kumuhuza (umurwayi) na muganga adakeneye kujyayo,zikamenya niba wambaye mask (agapfukamunwa) aho zikora surveillance (igenzura) hose, zikanakora ndetse n'ahandi muri public spaces (ahahurira abantu benshi). Ikindi ushobora gushyiramo ibyo ushaka ko zikora ukavuga uti buri gitondo ijye ijya mu cyumba cy'umurwayi ifite agasahani ijyanaho ibinyobwa,imiti cyangwa ibindi. Inafite kandi ijwi yifashijsha mu kuganira n'umurwayi yarangiza igafata n'ibipimo. Ikindi ni uko izo data zose zibikwa ngo zikoreshwe mu gukurikirana neza umurwayi ku buryo zakwifashishwa no mu bindi byorezo byaza."

U Rwanda rwazibonye ku nkunga y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku iterambere UNDP ribinyujije muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda.

Buri imwe muri izi robo yageze mu Rwanda ihagaze ibihumbi  33 by'amadolari ya Amerika ni ukuvuga miliyoni zikabakaba 32 mu manyarwanda .

Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko  gukoresha izi robo birimo inyungu nyinshi, cyane cyane kugabanya ibyago byo kwanduzanya hagati y'umurwayi n'abamwitaho.

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko hari aho abantu bita ku barwayi ba COVID19 bagiye bandura ndetse ngo no mu Rwanda byabayeho.

Ati "Uzi ko tugira aho twakirira abamaze kurwara ariko hari n'aho dushyira abarwayi tukibasuzuma, hari aho byagaragaye ko abakora isuku harimo umwe wanduye kandi ntaho yahuriye n'abantu uretse muri izo site. Mu bindi bihugu iki cyorezo kigitangira n'i Burayi byaragaragaye, abakozi bo kwa muganga abenshi baranduye bamwe barapfa.Icyatuma rero tugabanya ibyago by'uko abakozi bacu bakwandura nta kuntu tutakwitabira iri koranabuhanga igihe rihari."

Izi robo uko ari 5 si ko zose zizaguma muri iki kigo nderabuzima cya Kanyinya.Hazasigara nibura 2 izindi zijyanwe ahandi na ho hakurikiranirwa abarwayi.

Ni ikoranabuhanga rije gukora n'ubundi ibyo abantu bakoraga. Ariko Ministeri y'ikoranabuhanga na Inovasiyo, inakurikiranira hafi imikorere yazo ya buri munsi, ivuga ko ntawuzabura akazi kubera zo, ahubwo ni ukunganira abaganga.

Izi robo ntizivuga Ikinyarwanda, ariko Minisiteri y'Ubuzima imara impungenge ku mikoreshereze yazo kuko abazikoresha basobanukiwe ururimi rwazo rw'Icyongereza ndetse bakomeje no guhugurwa ku yindi mikoreshereze yazo.

Mu gihe iki cyorezo kizaba kirangiye, izi robo zizakomeza kwifashihwa mu bikorwa by'ubuvuzi mu gupima umuriro,gutanga imiti n'ibiryo n'ibindi.

TWIBANIRE Théogène



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)