AGEZWEHO

  • Miliyari 2,8 Frw zashowe mu kwagura uruganda rw’imyenda i Burera – Soma inkuru...
  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...

U Rwanda rwemeje burundu amasezerano akumira uburobyi bwa magendu

Yanditswe Feb, 26 2024 13:34 PM | 28,987 Views



Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yashyikirije Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bucuruzi, WTO, Ngozi Okonjo-Iweala, inyandiko yemeza burundu amasezerano agamije guteza imbere uburobyi no kurwanya ibikorwa bitemewe muri uwo mwuga.

Iyi nyandiko, Minisitiri Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yayitanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Gashyantare 2024, mu nama ya 13 ihuza abaminisitiri baturuka mu bihugu binyamuryango, iri kubera i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

U Rwanda rwiyongereye ku bihugu birenga 70 byamaze gushyira umukono ku masezerano mashya agamije guteza imbere uburobyi.

Intambwe u Rwanda rwateye ni igihamya ko rwiteguye gukomeza kwerekana umuhate warwo mu cyerekezo cyo gukora uburobyi bugendanye n’igihe no guhangana n’ubukorwa binyuranye n’amategeko cyangwa bwa magendu.

U Rwanda rwemeye kuba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano ya WTO y’i Marrakesh muri Maroc mu 1996 ashyiraho ibibujijwe n’amabwiriza akurikizwa hagamijwe ko inkunga leta zitanga mu bikorwa byo mu burobyi bidahungabanya ibikomoka mu nyanja. Yashyiriweho guhagarika inkunga zibarirwa mu asaga miliyari 22$ zitangwa ku burobyi bw’amafi butemewe n’amategeko muri Afurika.

Muri Gahunda y’Igihugu ya Kane yo kuvugurura Ubuhinzi (PASTA4) ya 2018-24, Leta yiyemeje gushyira imbaraga mu bushakashatsi ku iterambere ku burobyi n’ubworozi bw’amafi buzibanda mu guteza imbere ibikoresho amafi yororokeramo, harimo kubona amoko atandukanye y’amafi n’uburyo bwo kuyabangurira.

U Rwanda rufite intego y’uko mu 2024 ruzasarura toni ibihumbi 112 z’amafi. Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yo mu 2022, yerekanye ko umusaruro w’amafi wiyongereye uva kuri toni 41.664 ugera kuri 43.560.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz