Yanditswe Jul, 18 2022 20:50 PM | 45,257 Views
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rwamaze kwesa umuhigo wo gutera amashyamba n'ibiti ku buso bungana byibura na 30% by'ubuso bwose bw'igihugu.
Byatangajwe na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Mbere ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama mpuzamahanga ku kubungabunga ibyanya bikomye muri Afrika, African Protected Areas Congress.
Kuva kuri uyu wa Mbere i Kigali hateraniye abasaga 2000 bitabiriye inama izwi nka African Protected Areas Congress, aho bigira hamwe uburyo bwo kurushaho kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima hitabwa cyane cyane ku byanya bikomye muri Afurika.
Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente watangije iyi nama ku mugaragaro yasabye ibihugu bya Afurika kwirinda kuzarira bikihutira gushyiraho ingamba na politiki bihamye mu rwego rwo kurengera urusobe rw'ibinyabuzima ashimangira ko u Rwanda rugeze kure muri urwo rugendo.
Gutangiza iyi nama byaje bikurikirana no gutaha ku mugaragaro pariki y'ubukerarugendo butangiza urusobe rw'ibinyabuzima, Nyandungu Eco-tourism Park, iherereye mu gishanga cya Nyandungu mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko gutunganya iyi pariki na byo biri mu cyerekezo cy'u Rwanda cyo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, aho kugeza ubu 30% by'ubuso bw'u Rwanda buteyeho amashyamba.
Yagize ati "Twatashye Pariki y'ubukerarugendo butangiza urusobe rw'ibinyabuzima ya Nyandungu. Ni igishanga cyari cyarangiritse ariko twaragitunganyije tugihindura ahantu ho kwigira no kuruhukira. Nubwo ubukerarugendo ari inkingi ikomeye y'ubukungu bw'u Rwanda, icyo si cyo cya mbere gituma dushyira imbaraga mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Ahubwo ikidutera umurava ni uko kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima tuzi neza ko ari ingenzi mu iterambere rirambye ritangiza ibidukikije. Binyuze muri gahunda z'igihugu zinyuranye zo kurengera ibidukikije, u Rwanda rwamaze kwesa umuhigo rwihaye w'uko 30% by'ubuso bw'Igihugu buhingwaho amashyamba. Afurika irakize ku rusobe w'ibinyabuzima ndetse birashoboka ko yaba ari na yo ya mbere ku Isi. Dufite imigezi myiza cyane, amashyamba, imisozi n'ibibaya utasanga ahandi uretse kuri uyu mugabane. Tugomba rero gushyira imbaraga mu kurinda no kubungabunga urwo rusobe. "
Iyi nama yanitabiriwe n'abandi banyacyubahiro barimo uwahoze ari Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou ndetse n'uwahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn wanifatanyije na Minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr. Edouard Ngirente gutaha Pariki ya Nyandungu ndetse abo banyacyubahiro bombi bakaba bateye ibiti muri iyo pariki dore ko ifite n'igice cy'ishyamba.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'igihugu cyo kurengera ibidukikije, REMA, Juliet Kabera avuga ko gutunganya iyi pariki byatanze imirimo ku bagera ku bihumbi bine, haterwa ibiti bisaga ibihumbi 17, ku buryo ubu iyi pariki usangamo amoko 62 y'ibihingwa bitandukanye n'ubwoko bw'inyoni busaga 100 usanga mu duce dutandukanye twa pariki.
Divin UWAYO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru