Yanditswe Sep, 23 2022 15:50 PM | 202,323 Views
U
Rwanda rwibukije ko rudateze kureka kurinda ubusugire bwarwo n’umutekano
w’abarutuye, mu gihe cyose umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukiri mu Burasirazuba bwa
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibyo ni bimwe mu byatangajwe na Perezida Paul Kagame mu nama yamuhuje na mugenzi we Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.
Ni inama yabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru ibera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho abo bakuru b’ibihugu uko ari batatu bitabiriye inteko rusange ya 77 y’umuryango w’abibumbye.
Umuvugizi wa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, Stephanie Nyombayire avuga ko muri iyo nama haganiriwe ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho Perezida Kagame yongeye gushimangira ko icyo kibazo gikwiye gukemurwa giherewe mu mizi kugira ngo u Rwanda rwizere umutekano warwo.
Ni mu kiganiro kirambuye cyagarukaga ku by’ingenzi byaranze uruzinduko rw’umukuru w’igihugu i New York.
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru