Yanditswe Jul, 18 2020 17:23 PM | 69,992 Views
Inzego zinyuranye zirimo iz'ubuzima ziravuga ko u Rwanda rwiteguye bihagije kongera
kwakira ingendo zo mu kirere yaba izinjira n'izisohoka mu Rwanda
Ni nyuma yo guhagarikwa kuva tariki ya 21 Werurwe uyu mwaka, nyuma y’icyumweru kimwe gusa umurwayi wa mbere wanduye icyorezo cya Covid-19 agaragaraye mu Rwanda.
Tariki ya 1 Kanama abava cyangwa abaza mu Rwanda bakoresheje
indege barongera kugaragara ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ni
nyuma y'igihe kirekire uru rujya n'uruza rutahagaraga bitewe na COVID19.
Icyemezo cyo kongera gusubukura izi ngendo ngo nta mpungenge giteye kuko imyiteguro yakozwe itanga ikizere ko uru rwego rutaba icyuho cyo gukwirakwiza iki cyorezo.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuzima RBC Dr. Sabin Nsanzimana ati ''Umuntu uzajya ajya kuza hano mu Rwanda arasabwa kuzaba yipimishije nibura afite igisubizo kandi cyemewe yanagera hano mu Rwanda mbere yuko akomeza akazi cyangwa ikimuzanye ndetse n'Umunyarwanda utashye na we tuzajya twongera tumupime ategerereze ahantu habugenewe mbere yuko ahabwa igisubizo nabona icyo gisubizo cy'uko adafite ubwo burwayi kandi yanazanye ikindi gisubizo cy'uko atarwaye ibyo bibiri bizaba biduhagije tuvuge ko nta wuje mu ndege afite ubwo burwayi.''
Aha ku kibuga cy'indege byinshi byahindutse ingamba ni zose, ufite urugendo abamuherekeje hari aho bagomba gusigara ni kure ugereranyije n'aho ubusanzwe basigaraga.
Maze winjire usabwe kwerekana ibyangombwa ubikoreho ubanje gukaraba umuti wica udukoko 'sanitizer' washyizwe hafi y'ibice byose by'aho umugenzi yawukenera.
Hari ibimenyetso kandi bifasha aba bagenzi kumenya intera basiga hagati yabo, uha umugenzi serivisi hari uburyo bwamaze gushyirwaho butuma aba bombi bategerana.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iby'indege za gisiviri, Udahemuka Silas ashimangira ko iyi myiteguro muri rusange itanga ikizere, ndetse ko ibyasabwe byose byamaze kubahirizwa.
Ati ''Hari amabwiriza mpuzamahanga y'ishami rya Loni rishinzwe iby'indege za gisivili ryatanze, ayo yose hamwe n'ayo igihugu cyacu cyashyizeho twarayakurikije tuyavanamo amabwiriza ayo abakora ubwikorezi bwo mu kirere bagomba kubahiriza. Twakoze ubugenzuzi burambuye buhagije ku buryo twumva gutangira ingendo zo mu kirere turi tayari kubikora kandi neza.''
Mu myiteguro kandi hazanywe ibikoresho kabuhariwe birimo n'amarobo, uramutse utambaye neza agapfukamunwa, utasize intera hagati ya metero nibura iyi robo irakwibutsa.
Ni na ko uramutse ufite ibimenyetso bya Covid19 nk'umuriro ukabije ibi
bikoresho bigutahura ukiri kure maze inzego z'ubuzima zigatangira
kugukurikirana.
N'ubwo ingendo z'indege zigiye kongera gusubukurwa, Umuyobozi mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo avuga ko ku ikubitiro batazahita berekeza mu byerekezo byose bari basanzwe bakoreramo.
Yagize ati ''Turacyazitiwe n'ibihugu bitarafungura ingedo zo mu kirere, ubwo rero tuzakorana n'ibihugu byamaze gufungura, cyangwa ibiteganya gufungura tariki ya mbere Kanama, ubwo ni nk'ibyo mu karere, muri Afurika mu ngendo za kure turateganya gutangirira Dubai.''
Amabwiriza mu ndege na yo ngo yamaze kugenwa, umugenzi azajya yitwaza udupfukamunwa duhagije ku buryo nyuma y'amasaha ane ashobora kugahindura, ndetse isuku aha mu ndege izajya ikorwa mu bice byose kandi kenshi gashoboka.
COVID19 yasanze sosiyete y'ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandAir imaze gutangiza ingendo mu byerekezo 29 ifite indege 12 zirimo Airbus A330 ebyiri nini zigana mu byerekezo hafi ya byose by'isi.
Paul RUTIKANGA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru