AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda rwiyemeje gushyira imbaraga mu myigishirize y'ururimi rw'igifaransa

Yanditswe Oct, 25 2018 22:26 PM | 16,446 Views



Leta y'u Rwanda iratangaza ko igiye kongera imbaraga mu myigishirize y'ururimi rw'igifaransa mu rwego rwo kurushaho kwagura ubuhahirane bw’ibindi bihugu. Uyu ni umwe mu myanzuro y’inama y'abaminisitiri yaraye iteraniye I Kigali iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya leta avuga ko leta igiye gushyira imbaraga mu mikoreshereze y'ururimi rw'igifaransa kuko rufitiye igihugu akamaro mu mibanire yarwo n'andi mahanga. Yagize ati, "Abanyarwanda bongere kumenya uruhare rw'ururimi rw'igifaransa, umwanya w'ururimi rw'igifaransa, n'uburyo ururimi rw'igifaransa rukoreshwa n'uburyo rukwiye gukomeza gukoresha mu gihugu cyacu, bimenyekane ko ntaho rwagiye, rutatawe, ntabwo rwaretswe nkuko bivugwa, ahubwo icyabaye ni uko ururimi rw'icyongereza rwazamutse rwari kuri zero, urundi rurimi rurimi ruri kuri 60, 70 ururi kuri zero birumvikana ko hari hakenewe ingufu ngo rumenyekane.

Minisitiri Busingye kandi yanyomoje abibwira ko iyi ngingo ifashwe kubera itorwa rya Madamu Louise Mushikiwabo ku mwanya w’ubunyamabanga bukuru bwa Francophonie OIF. Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Dr.Isaac Munyakazi we yemeza ko guteza imbere  igifaransa bigendanye no gukosora ibitagendaga neza mu burezi. Ati, "Ngirango kongera imbaraga biba bivuga kongera ku cyari gihari, ntabwo bivuze ko bitari bihari, nta naho bihuriye no kuba uwari minisitiri w'ububanyi n'amahanga agiye kuba umuyobozi wa Francophonie, nigahunda ijyanye n'ibyemezo  turimo dufata byo kugira ibyo dukosora mu burezi.

Abanyeshuri biga mu mashuri y'usumbuye bavuga ko ubusanzwe ururimi rw'igifaransa barwigaga amasaha macye ugereranyije n'izindi ndimi. Naho abaturage baragaragaza ko umwanzuro w'inama y'abaminisitiri wo guteza imbere ururimi rw'igifaransa bivuze kwaguka mu mikorere yabo.

Etienne de Souza uhagarariye inyungu z'ubufaransa mu Rwanda avuga ko kuba u Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry'ururimi rw'igifaransa bizafasha ibihugu byombi mu mishinga yabyo ijyanye no guteza imbere uburezi mu Rwanda. Ati, "Nishimiye uku gushyira ingufu mw`ikoreshwa ry`ururimi rw`igifaransa  u Rwanda ni kimwe mu bihugu bigize umunyamuryango wa  Francophonie  kuva mu myaka ya 1970, n`ukuvuga ko nk`igihugu gituranye n`ibindi bivuga ururmimi rw`igifaransa n`ibindi bihugu uru rurimi rukoreshwa cyane ni icyemezo kidutera imbaraga kuko bizadufasha gushyira ahagaragara imishinga yacu mishya cyane mu bijyanye no gufasha urwego rw`uburezi.

Kugeza ubu ururimi rw'igifaransa rukoreshwa n’abaturage babarirwa mu miliyoni zisaga magana atatu ku isi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama