AGEZWEHO

  • AMAFOTO: Perezida Kagame yayoboye inama y'Abaminisitiri – Soma inkuru...
  • U Rwanda na Uganda byiyemeje gufatanya mu gukemura ibibazo biterwa na ADF na FDLR – Soma inkuru...

Ubwiyongere bw'abaturage ntibijyana n'ubukungu bw'Igihugu: U Rwanda rwafashe ingamba

Yanditswe Apr, 28 2022 17:26 PM | 100,407 Views



Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko umuvuduko w'ubwiyongere bw'abaturage,uko igihugu kingana ndetse n'ubukungu gifite bitari kujyana,ari yo mpamvu Leta ishyira imbaraga muri gahunda zirebana no kuboneza urubyaro.

Hakuzimana Alphonse n'umugore we Mukakarara Marie Chantal batuye mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro bavuga ko uburyo bwo kuboneza urubyaro ku buryo bwa burundu ku bagabo buzwi nka vasectomie mu ndimi z'amahanga bamaze imyaka 11 bahisemo nyuma yaho babyaye abana 5,bwatumye ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza.

Nubwo bimeze bityo ariko ngo hari bamwe bagaragaza imyitwarire yo guca intege abitabira gahunda zo kuboneza urubyaro.

Mu ntego zirebana no kuboneza urubyaro u Rwanda rwiyemeje kugeraho muri gahunda  ihuriweho n'ibihugu yiswe FP 2030, intego zamuritswe kuri uyu wa kane,harimo ko ababoneza urubyaro bakoresheje uburyo bugezweho bazava kuri 58% bagere kuri 65% mu mwaka wa 2030.Ibyo kandi bizajyana no kurushaho kwegereza abaturage servisi zo kuboneza urubyaro ,aho amavuriro y'ibanze(poste de santé) yatangirwamo izo serivisi azava kuri 670 agere Ku 1120 mu mwaka wa 2030.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw'ibanze Dr.Tharcisse Mpunga avuga ko Leta y' u Rwanda ishyira imbaraga muri gahunda yo kuboneza urubyaro bitewe nuko byagaragaye ko ikenewe cyane muri iki gihe.

Yagize ati "Umuvuduko w'ubwiyongere bw'abaturage,uko igihugu kingana ndetse n'ubukungu gifite ntago biri kujyana,mumaze iminsi mubona ikibazo cy'abana bagwingiye,mu turere 17 tw'igihugu, dufite abana 39% bafite munsi y' imyaka 5 bagwingiye,ibyo bifite ingaruka ku mibereho yabo none n'igihe kizaza, ikibitera nuko ababyeyi babyara indahekana,ntibabiteho,bakagira ibibazo by'imirire no kurwaragurika,ntibazashobore kwiteza imbere. Igihugu cyashyize imbaraga mu gufasha ababyeyi kubyara abana bashyizemo intera,bakabona umwanya wo kubitaho. Ikindi abana benshi baraterwa inda,kuboneza urubyaro ni kimwe mu bifasha umuryangokuringaniza uyrubyaro kwiyubaka no kubaka igihugu."

Minisiteri y'Ubuzima ivuga kandi ko ku buryo bwo kuboneza urubyaro bwari busanzwe butangwa n'amavuriro haziyongeraho ubugera kuri 3.

Uhagarariye ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku baturage,UNFPA mu Rwanda Kwabena Asante-Ntiamoah avuga ko bahisemo gushyigikira u Rwanda muri gahunda zigamije imibereho myiza y'abaturage.Abantu muri rusange ngo bakwiye kumva icyo kuboneza urubyaro bivuze.

Ati "Hari abantu bumva kuboneza urubyaro,bumva ko bivuze gukuramo inda ariko uko si ukuri, kuboneza urubyaro, ni igikorwa umuntu akora ku bushake bwe ,nta gahato ashyizweho,agahitamo igihe abikorera ndetse n'uburyo akoresha.abashakanye nabo bahitamo uburyo bubanogeye,kwitabira izo gahunda kdi bikorwa habaye ubushishozi bw'abaganga, bagira inama uburyo bubereye umuntu yakoresha."

Gahunda ihuriweho n'ibihugu ugamije gushishikariza abatuye isi kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro ngo yatumye Ku mugabane wa Afurika,abitabira gahunda zo kuboneza urubyaro bakoresha uburyo bugezweho biyongera Ku kigero cya 66 kw'ijana Aho bavuye kuri miliyoni 40 bagera kuri miliyoni 66%.

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rusesabagina na Nsabimana Callixte bahawe imbabazi

Abarangije mu ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama basabwe gukoresha neza

Uganda Airlines yemerewe gukorera mu Rwanda

Icyo abacuruzi biteze ku kigega kizunganira ishoramari

U Rwanda n’abafatanyabikorwa mu bufatanye mu guhangana n’ihindagurik

Umusaruro w’Inanasi muri Gakenke wariyongereye abahinzi babura isoko ryazo

MINAGRI iravuga ko itewe ipfunwe no kuba ibiyaga bidatanga umusaruro w'amaf

Ni iki gikomeje gutera ubwiyongere bw’abafite ibibazo by’uburwayi bw