AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wo guteza imbere Igifaransa

Yanditswe Mar, 21 2019 09:32 AM | 11,465 Views



Urubyiruko rwiga kandi rukoresha ururimi rw’Igifaransa rurahamagarira abantu bose gukunda igifaransa kuko rufasha mu iterambere ry’umuco n’ubusabane n’ibindi bihugu. Babitagaje ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo guteza imbere ururimi rw’Igifaransa.

Mu birori byo kwizihiza uyu munsi hamuritswe ubuvanganzo bw’Igifaransa n’amateka yo kwiga urwo rurimi mu Rwanda, hanagaragazwa ababigizemo uruhare ngo uru rurimi rumenyekane mu gihugu cyane cyane abihayimana bifashishije ibinyamakuru n’inyandiko zakwirakwizwaga mu mashuri.

Urubyiruko rwavuze ko rufite ingamba zo kubungabunga uru rurimi kubera akamaro rufitiye Abanyarwanda

‘’Twe nk'urubyiruko tukaba n'abakunzi b'igifaransa cyane cyane ko igihugu cyacu kiri mu muryango wa Francophonie, ntabwo dukwiye kukireka ngo kijye inyuma, kuko ntabwo ukwiye kugenda ku kaguru kamwe kandi washobora kugenda kuri abiri.Kumenya icyongereza n'igifaransa bifasha kubona iko witwara ntihagire aho ubona ikibazo ngo unanirwe kugikemura. Abantu bamwe ntibakwiye kumva ko igifaransa kifdakwiye kwigwa, kuko ni ururimi narwo.'' KAYUMBA TEDDY/UMUNYESHURI/LNDC/KIGALI

Minisitiri wa Siporo n’umuco Nyirasafari Esperence yavuze ko Guverinonma y'u Rwanda yafashe ingamba zo kuruteza imbere bihereye mu nyigisho ariko bikaba n'amahirwe ku Banyarwanda muri gahunda zabo z'iterambere.

''Ururirmi rwigifaransa rurirgishwa kandi na Guverinoma yafashe ingamba zo kwigishwa, ariko tutiyibagije ko rubana n'izindi ndimi, nk'icyongereza gikoreshwa henshi cyane, ariko kuri twe kumenya izo ndimi ni amahirwe kuko usibye no kuruvuga ruduhuza n'abandi mu mashuri, mu bucuruzi''  NYIRASAFARI ESPERENCE-MINISRITIRI WA SIPORO N'UMUCO

Umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa (Francophonie) ugizwe n'ibihugu 88. U Rwanda rwawinjiyemo ugishingwa mu mwaka wa 1970. Kuri ubu umunyarwanda madame Louise MUSHIKIWABO niwe munyamabanga mukuru w'uyu muryango. Ururimi rw'igifaransa magingo aya rukoreshwa n'abasaga miliyoni 300 ku isi.

Inkuru ya John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage