AGEZWEHO

  • U Bubuligi: Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gukora Jenoside – Soma inkuru...
  • Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira – Soma inkuru...

U Rwanda rwongeye gusaba Uganda guhagarika gutera inkunga no gushyigikira imitwe irurwanya

Yanditswe Feb, 14 2020 16:51 PM | 28,146 Views



Leta y'u Rwanda yongeye gusaba iya Uganda guhagarika ibikorwa byo gutera inkunga no gushyigikira imitwe y'iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda ndetse igafatira ibihano abayobozi mu nzego z'icyo gihugu bakomeje kwijandika muri ibyo bikorwa.

U Rwanda rushinja igihugu cya Uganda kurenga ku masezerano ya Luanda agamije gukuraho igitotsi kimaze hafi imyaka 3 mu mibanire y'ibihugu byombi, amasezerano yashyizweho umukono muri Kanama umwaka ushize wa 2019.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya 3 ku ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe yahishuye ko Uganda itigeze itezuka mu bikorwa byo gushyigikira no gutera inkunga imitwe y'iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda irimo RNC na RUD-Urunana, ibintu binyuranyije n'amasezerano ibihugu byombi byiyemeje kubahiriza kugirango ibibazo bifitanye bigere ku ndunduro.

Yatanze ingero z’aho muri Mutarama uyu mwaka, uwitwa Charlotte Mukankusi usanzwe ukoresha pasiporo ya Uganda akaba ari na we ushinzwe dipolomasi mu mutwe w'iterabwoba wa RNC, yagiranye inama na bamwe mu bayobozi ba Uganda i Kampala.

Hari kandi kuba tariki 2 z'uku kwezi ubuyobozi bw'ishami ry'iperereza mu gisirikare cya Uganda, CMI, bwaragiranye inama y'iminsi 2 na bamwe mu bayobozi ba RNC na RUD-Urunana i Mbarara, ibikorwa byose bigamije gukomeza gufasha iyo mitwe kwinjiza abarwanyi bashya, gukora ubukangurambaga, gukusanya inkunga no gushyiraho ubuyobozi bw'iyo mitwe muri Uganda by’umwihariko mu nkambi za Kyankwanzi, Nakivale na Mityana.

Ku ruhande rwa Uganda, ku nshuro ya mbere kuva ibi biganiro hagati y'ibihugu byombi byatangira, cyagaragaje ko hari abaturage bacyo 50 bafungiwe mu Rwanda mu buryo budakurikije amategeko,  minisitiri w'ububanyi n'amahanga Sam Kutesa asaba ko barekurwa.

Ibyo byatewe utwatsi na Amb Olivier Nduhungirehe uyoboye intumwa z'u Rwanda muri ibi biganiro, abigaragaza nko kuyobya uburari ku ruhande rwa Uganda, ngo dore ko kugeza ubu abanya-Uganda 9 ari bo bari mu maboko y'ubutabera bw'u Rwanda nyuma yo gukatirwa n'inkiko kandi abadipolomate ba Uganda n'abandi babyifuza bakaba bemerewe kubasura nta nkomyi.

Nduhungirehe yagaragaje kandi ko kuva amasezerano ya Luanda yashyirwaho umukono, abanya-Uganda 15 bari mu maboko y'ubutabera barekuwe nyuma yo kuburanishwa n'inkiko.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rwongeye guhamagarira Uganda kurekura nta yandi mananiza amagana y'Abanyarwanda bafungiye muri icyo gihugu mu buryo binyuranyije n'amategeko, by’umwihariko icyo gihugu kigasobanura iby'urupfu rw'Umunyarwanda Emmanuel Mageza n'abitwa Sendegeya Théogène na Rwembo Mucyo bombi baburiwe irengero nyuma y'imyaka hafi 2 bafungiwe muri gereza za CMI.

Leta y'u Rwanda yongeye gushimangira ko igisubizo ku bibazo biri mu mubano w'ibihugu byombi bitazava mu nama nyinshi zikorwa mu gihe Uganda nta bushake igaragaza bwo guhagarika imigambi mibisha ku Rwanda n'Abanyarwanda batuye n'abagenda muri icyo gihugu.

Inama ya 3 ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Luanda ibaye nyuma yaho mu mpera z'umwaka ushize Perezida Paul Kagame yakiriye amb. Adonia Ayebare intumwa yihariye ya Perezida wa Uganda, ndetse tariki 2 z'uku kwezi abakuru b'ibihugu byombi bakaba barongeye guhurira i Luanda muri Angola bagirana ibiganiro byanitabiriwe n'abakuru b'ibihugu bya Angola na DRC nk'abahuza.

Biteganyijwe kandi ko tariki ya 21 z'uku kwezi abo bakuru b'igihugu uko ari 4 bazongera guhurira ku mupaka wa Gatuna, inama y'uyu munsi hagati y'intumwa z'u Rwanda, Uganda n'ibihugu bihuza ikaba ari imwe mu zitegura iyo y'abakuru b'ibihugu izabera ku mupaka wa Gatuna.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid