Yanditswe May, 26 2022 21:42 PM | 104,280 Views
Ishuri ryigisha gutwara indege mu Rwanda ,Akagera Aviation kuri uyu wa Kane ryatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 17 bari bamaze bamaze imyaka 2 biga ibijyanye no gutwara indege za gisivile.
Abanyarwanda 17 babonye impamyabushobozi zo gutwara indege za gisivile. Ni nyuma y’imyaka 2 bigishwa n’ikigo Akagera Aviation gikorera mu Rwanda. Ubusanzwe abatwara indege za gisivili bigiraga hanze y’igihugu. Abarangije amasomo yabo baravuga ko bishimiye kuba bageze k7 nzozi zabo.
Ababyeyi bafite abana basoje amasomo yo gutwara indege muri Akagera Aviation bashimiye Leta yatanze amahirwe nk'aya ataboneka mubihugu byose.
Umunyamabanga Wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo Eng Uwase Patriciw avuga ko iyi ari indi ntambwe itewe mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kwihaza mu mirimo imwe n’imwa yajyaga ikorwa n’abanyamahanga.
Umuyobozi wa Akagera Aviation Nkurikiyimfura Patrick avuga ko abarangije gutwara indege baba bafite ubushobozi bwo ku rwego mpuzamahanga kandi ko iki kigo kizakomeza gukora ibishoboka byose mu kubaka ubushobozi bw’abatwara indege.
Aba 17 basoje amasomo mu gutwara indege za gisivile baje biyongera ku babarirwa muri 50 bize gutwara indege za kajugujugu mu myaka 9 Ishize.
Jean Paul MANIRAHO
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru