AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

U Rwanda rwungutse abapilote bashya 17

Yanditswe May, 26 2022 21:42 PM | 104,280 Views



Ishuri ryigisha gutwara indege mu Rwanda ,Akagera Aviation kuri uyu wa Kane ryatanze impamyabushobozi ku  banyeshuri 17  bari bamaze  bamaze imyaka 2 biga ibijyanye no gutwara indege za gisivile.

Abanyarwanda 17 babonye impamyabushobozi zo  gutwara indege za gisivile. Ni nyuma y’imyaka 2 bigishwa n’ikigo Akagera Aviation gikorera mu Rwanda. Ubusanzwe  abatwara indege za gisivili bigiraga hanze y’igihugu. Abarangije amasomo yabo baravuga ko bishimiye kuba bageze k7 nzozi zabo.

Ababyeyi bafite abana basoje amasomo yo gutwara indege muri Akagera Aviation bashimiye Leta yatanze amahirwe nk'aya ataboneka mubihugu byose.

Umunyamabanga Wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo Eng Uwase Patriciw avuga ko iyi ari indi ntambwe itewe mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kwihaza mu mirimo imwe n’imwa yajyaga ikorwa n’abanyamahanga.

Umuyobozi wa Akagera Aviation Nkurikiyimfura  Patrick avuga ko abarangije gutwara indege baba bafite ubushobozi bwo ku rwego mpuzamahanga kandi ko iki kigo kizakomeza gukora ibishoboka byose mu kubaka ubushobozi bw’abatwara indege.

Aba 17 basoje amasomo mu gutwara indege za gisivile baje biyongera ku babarirwa muri 50 bize gutwara indege za kajugujugu mu myaka 9 Ishize.

 

Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura