AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda rwungutse ibitaro bigezweho byo guhangana na COVID19 n'ibindi byorezo

Yanditswe Feb, 19 2022 18:13 PM | 74,583 Views



Kuva mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2020  ikigo nderabuzima cya Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge cyagizwe ikigo cy'umwihariko cyita  ku barwayi icyorezo cya Covid 19. 

Bitewe n'ubwinshi bw'abanduraga iki cyorezo kandi, hirya no hino mu gihugu bimwe mu bitaro n'ibigo nderabuzima nabyo byagiye bihabwa isnhingano zihariye zo kwita ku banduye covid 19. 

Icyakora  uko iminshi ishira indi ikaza icyorezo cya covid 19 cyagiye kigabanya ubukana maze bimwe mu bigo byari byashyriweho kwita ku banduye covid bifunga imiryango birimo n'ikigo nderabuzima cya Kanyinya.

 Nubwo bimwe mu bigo nderabuzima n'ibitaro byitaga ku barwaye Covid19 byafunzwe bikongera gutanga serivisi z'ubuvuzi byahoranye, u Rwanda rwashatse igisubizo kirambye cyo guhangana n'icyorezo cya covid 19 ndetse n'bindi byorezo. 

Kuri ubu mu Karere ka Bugesera hafi y'ibitaro bya Nyamata huzuye ibitaro bigendanwa bizwi nka mobile hospital. Ni ibitaro byo ku rwego rwo hejuru bishobora kwimurirwa aho ari ho hose hagaragaye ubwandu buri hejuru bw'icyorezo cya Covid 19  kandi bifite ubushobozi bwo kwita ku muntu wanduye icyorezo runaka ndetse bikanavura n'indi ndwara yaba arwaye.

Ibi bitaro bifite na serivisi z'ububyaza ndetse n'izita ku bana.  

Umuyobozi w'ibi bitaro Dr Iradukunda Cyprien avuga ibi bitaro bitanga icyizere gihanitse mu guhangana n'icyorezo cya Covid 19 ndetse n'ibindi byorezo.

MBABAZI Dorothy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage