AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda rwungutse urugomero rw’amashanyarazi rwa megawati 5

Yanditswe Jun, 27 2022 14:32 PM | 101,086 Views



Ibihugu by'u Rwanda n'ibirwa bya Maurice byiyemeje gukomeza gufatanya mu bikorwa bihindura imibereho y'abaturage birimo kubegereza  amashanyarazi.

Ibi byagarutsweho n'abaminisitiri b'intebe b'ibihugu byombi mu muhango wo gutaha ku mugaragaro urugomero rw'amashyanyarazi rwa Mushishito Rukarara ya V ruri mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe.

Umuhango wo gutaha ku mugaragaro urugomero rw'amashyanyarazi rwa Mushishito Rukarara ya V witabiriwe na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda Dr Edouard Ngirente na Minisitiri w'intebe w'Ibirwa bya Maurice Pravind Kumar Jugnouth. 

Ministre w'intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko iki gikorwa kigiye gutera ingabo mu bitugu gahunda ya Leta yo gukwirakwizwa amashanyarazi

Uru rugomero rwubatswe n'abashoramari bo mu birwa bya Maurice.

Minisitiri w'Intebe w'ibirwa bya Maurice Hon Pravind Kumar Jugnouth yashimiye Perezida Kagame udahwema gushakira iterambere abanyafurika.

Aha yashimangiye ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya mu bikorwa by'iterambere bihindura imibereho y'abatuye Afurika.

Mu myaka itanu uru rugomero rumaze rwubakwa, rusigiye imiryango iruturiye isaga 120 amashanyarazi ndetse bamwe mu bahakoze baravuga ko bageze kuri byinshi.

Dr Edouard Ngirente yasabye abaturage gufata neza uru rugomero ku buryo abahawe amashanyarazi bayabyaza umusaruro, ariko kandi akizeza abandi bakinyotewe na yo ko muri 2024 nta muturage uzaba adafite amashanyarazi.

Urugomero rw'amashyanyarazi rwa Mushishito Rukarara ya V rwuzuye rutwaye miliyari 32 z'amafaranga y'u Rwanda. Ruzajya rutanga migawayi 5 zizajya zicanira byibuze ingo ibihumbi 175.

Biteganyijwe ko mu myaka 20 uru rugomero ruzabyarira inyungu abashoramari barwubatse nyuma ruzashyikirizwa Leta y'u Rwanda.


Callixte KABERUKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage