Yanditswe Jun, 27 2022 14:32 PM | 101,086 Views
Ibihugu by'u Rwanda n'ibirwa
bya Maurice byiyemeje gukomeza gufatanya mu bikorwa bihindura imibereho
y'abaturage birimo kubegereza
amashanyarazi.
Ibi byagarutsweho n'abaminisitiri b'intebe b'ibihugu byombi mu muhango wo gutaha ku mugaragaro urugomero rw'amashyanyarazi rwa Mushishito Rukarara ya V ruri mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe.
Umuhango wo gutaha ku mugaragaro urugomero rw'amashyanyarazi rwa Mushishito Rukarara ya V witabiriwe na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda Dr Edouard Ngirente na Minisitiri w'intebe w'Ibirwa bya Maurice Pravind Kumar Jugnouth.
Ministre w'intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko iki gikorwa kigiye gutera ingabo mu bitugu gahunda ya Leta yo gukwirakwizwa amashanyarazi
Uru rugomero rwubatswe n'abashoramari bo mu birwa bya Maurice.
Minisitiri w'Intebe w'ibirwa bya Maurice Hon Pravind Kumar Jugnouth yashimiye Perezida Kagame udahwema gushakira iterambere abanyafurika.
Aha yashimangiye ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya mu bikorwa by'iterambere bihindura imibereho y'abatuye Afurika.
Mu myaka itanu uru rugomero rumaze rwubakwa, rusigiye imiryango iruturiye isaga 120 amashanyarazi ndetse bamwe mu bahakoze baravuga ko bageze kuri byinshi.
Dr Edouard Ngirente yasabye abaturage gufata neza uru rugomero ku buryo abahawe amashanyarazi bayabyaza umusaruro, ariko kandi akizeza abandi bakinyotewe na yo ko muri 2024 nta muturage uzaba adafite amashanyarazi.
Urugomero rw'amashyanyarazi rwa Mushishito Rukarara ya V rwuzuye rutwaye miliyari 32 z'amafaranga y'u Rwanda. Ruzajya rutanga migawayi 5 zizajya zicanira byibuze ingo ibihumbi 175.
Biteganyijwe ko mu myaka 20 uru rugomero ruzabyarira inyungu abashoramari barwubatse nyuma ruzashyikirizwa Leta y'u Rwanda.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru