Yanditswe Apr, 19 2019 12:02 PM | 8,110 Views
Abatutsi bahungiye ku musozi wa mwulire mu gihe cya Jenoside bishyize hamwe babasha kurwanya igitero cyari cyije kubica bifashishije amabuye yatutagwa n'abana, nyuma baza kuneshwa n'interahamwe benshi bahasiga ubuzima.
Tariki ya 18 mata 1994 nibwo abatutsi bari bahungiye ku musozi wa mwulire baturutse mu zahoze ari segiteri za Rubona, Mabare, Mwulire no muri superefegitura ya Rwamagana bishwe.
Joseph GAHURURA wari umwalimu mbere ya jenocide Yarokokeye kuri uyu musozi
Yagize ati “Kugeza ubungubu ntitwarwaje bwacyi , ntabwo twiba , ntabwo duhemuka ,ahubwo dufite n'imbabazi dutanga kurusha abanda.”
Abari bakiri abana mu gihe cya jenocide yakorewe abatutsi ndetse n’abavutse nyuma yaho bavuga ko kuba urubyiruko rwarakoreshejwe muri ibyo bihe bikwiye kubaha isomo bakitandukanya n'ababibamo amacakubiri.
ISHIMWE Dieudonne agira ati:
“Twebwe nk'urubyiruko rwiki gihe turumva , nkuko na politique y'igihugu cyacu ibidushishikariza , twese turi abanyarwanda , turi umuntu umwe, tugomba gukorera hamwe , kugirango ibyabaye mu Rwanda jenocide ykorewe abatutsi mu 1994 itazongera kubaho ukundi.”
ISHIMWE BONA agira ati:
“Ikintu nababwira iyi generation yabo irimo iragenda ivaho, ariko nibababimo urwango nubundi urwo bafite nabo bazongera barubibe mu bana babo , usange urwango rukomeje gufata indi ntera . ariko ikintu nababwira nuko bataha agaciro ababyeyi babo babiba urwango muri bo ahubwo bakagerageza ibyo bamenye nkukuri bafashe ababyeyi babo kugirango bibashe kubavamo burundu ,kugirango generation izakurikira ababyeyi babo izabe idafite urwango ahubwo bo bazabe bubatse amahoro.”
UWIMANA Theophile agira ati:
“Twe tuba tutarabibonye nibyiza kugenda twigisha urubyiruko ruba rwasigaye tuba twanabwiye ngo ruze rukannga , noneho tukigisha abantu bose, abaturuta bakatwigisha natwe abo turuta tukabigisha.”
Mu kiganiro yagejeje kubari bitabiriye umuhango wo kwibuka, umunyamabanga nshingwabikorwa wa comision ishinzwe kurwanya genocide, Dr BIZIMANA Jean Damascene yatanze yavuzeko kuba imyaka 25 ishize hakiboneka imibiri yabazize jenocide yakorewe abatutsi bigaragaza urwango rukomeye abantu bari barabibwemo n'abayobozi bicyo gihe.
Dr BIZIMANA Jean Damascene yagize ati:
“Kayibanda rero muri 59 atangiza iri shyaka rya , yayindi yahoze ari ishyirahamwe movement sociale hutu , yarihinduye ishyaka rya politique aryita PARMEHUTU , ni ukugako ko ni ishyaka ry'ihuriro rigamije imibereho myiza n'iterambere ry'abahutu . Mu kubitangiza rero , mu bushakashatsi bwakozwe n'umuntu wo muri MDR witwaga sixbert Musangamfura ,afite igitabo yanditse mu mwaka w'1987, muri icyo gitabo cye agaragaza meeting yambere kayibanda yakoze avuga ko ishyirahamwe movement sociale hutu rihindutse movement politique .musangamfura akavugako kayibanda yabitangaje muri aya magambo avuga program politique parmehutu igomba kugenderaho."
Guverineri w'Intara y'u Burasirazuba MUFULUKYE Fred avuga ko bidakwiye ko abantu baba bagishyingura imibiri yabishwe mu gihe cya jenocide yakorewe abatutsi , asaba abatarahigwaga gutinyuka bagatanga amakuru ndetse nabo bakabohoka imitima.
MUFURUKE Fred yagize ati:
“Dukwiye kureba ko abakoze jenocide , ntabwo barebye kure, barebye hafi batekereza ko bagiye kwica abatutsi, birangirire ahongaho ariko ntanubwo banatekereje ko nyuma bizagenda bite? Iyo baza gutekereza kugira uwo mutima wo kureba kure cyane bagatekereza nuburyo igihugu cyacu cyabayeho n'ariya mateka yose, buriya ikibi, ubugome ntabwo bujya butsinda .wabukora uko bungana kose wakwica abantu ariko ntabwo wabica ngo ubarangize.”
Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa mwulire ni 26,851, hakaba hiyongereyeho imibiri 52 yashyinguwe, yabishwe mu gihe cya jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa rubona n'uwa mwulire.
Inkuru ya Elizabeth Mutesi
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru