AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

UBUSESENGUZI: ABANYARWANDA BARUSHAHO KUGIRA IMIBEREHO MYIZA

Yanditswe Mar, 18 2019 08:09 AM | 5,399 Views



Abasesenguzi mu bukungu n'abaturage baravuga ko mu gihe ubukungu bw'u Rwanda bukomeza kuzamuka, hakongerwa imishinga y'iterambere no mu bice by'icyaro kugira ngo izamuka ry'ubukungu rigere mu mpande zose z'igihugu. Ibi ngo byafasha no kuzamura umusaruro mbumbe w'igihugu.

Abaturage bavuga ko basanga Abanyarwanda barushaho kugira imibereho myiza ugereranyije n'imyaka yo hambere. 

Umwe muri bo ni uwitwa Niyibaho Bertilde, umuhinzi w'urutoki mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro. Ubu buhinzi bw'ibitoki by'inyamunyu abukorera ku buso bungana na hegitari imwe n'igice. Kuri we abona ubuhinzi bugenda bufata umurongo kuko kuri ashobora kubona toni y'ibitoki buri kwezi kandi akaba anafite isoko ryabyo mu Mujyi wa Kigali.

Gusa hari n'abavuga ko bitabujije ko hari abakeneye kuzamurwa kugirango imibereho myiza iganisha ku bukungu igere kuri benshi bashoboka bityo ntihabe icyuho kinini ku bakize n'abakennye.

Abakurikiranira hafi Politiki y'Ubukungu mu Rwanda bahamya ko u Rwanda rwahindutse ku buryo bugaragara kandi mu nzego zose by'umwihariko mu mugi wa Kigali. Bongeraho gusa ko izi mpinduka mu bukungu zikwiye gushyigikirwa n'imishinga itanga akazi yerekezwa mu bindi bice by'igihugu kugira ngo abaturage bose bazamukire rimwe aho kurebera ubukungu mu murwa mukuru wonyine nk'uko bisobanurwa na Prof Ndikumana Viateur.

Ministeri y'Imari n'Igenamigambi ubwo yamurikaga uko umusaruro mbumbe w'igihugu wari uhagaze mu mwaka ushize wa 2018, yagaragaje ko umusaruro w'inganda wazamutse ku gipimo cya 10%, imitangire ya serivisi izamuka ku rwego rwa 9% naho ubuhinzi buzamuka ku gipimo cya 6%. 

Ministre Dr Uzziel Ndagijimana asobanura ko hari imbaraga nyinshi zashyizwemo kugira ngo ibi bigerweho.

Mu mwaka ushize umusaruro mbumbe w'igihugu (GDP) wazamutse ku gipimo cya 8.6%.


Inkuru ya Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira