UBUSHINWA BWASHYIKIRIJE U RWANDA IMPANO Y'IGOROFA

UBUSHINWA BWASHYIKIRIJE U RWANDA IMPANO Y'IGOROFA

Yanditswe April, 22 2019 at 10:09 AM | 2521 Views



Ministre w’Intebe w’u Rwanda Edouard Ngirente yitabiriye igikorwa cyo kwakira inyubako Ubushinwa bwashyikirije u Rwanda; kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mata 2019.

Ni inyubako izakoreramo ibiri bya Ministre w’Intebe, Ministeri y’Ubutabera, iy’Ibikorwa Remezo n’Ikigo gishinzwe Kuvugurura Amategeko. 

Iyi nzu izakemura ikibazo cy’ibigo bya leta na za Ministeri bigikodesha. Umushinga  w’iyi nyubako watangiye mu 2014, yuzuye itwaye mukiyovu 25 z’amadolari

Ministre w’Intebe ari kumwe n’uhagarariye Guverinoma y’Ubushinwa - bwubatse iyi nzu ifite amagorofa 7 ku ruhande rwo hagati n’amagorofa 5 ku mpade - bazengurutse iyi nyubako kugirango barebe imiterere yayo.

Bitarenze ukwezi kwa 6 inzego zizakorera muri iyi nyubako zizaba zatangiye gukorera muri iyi nzu itanzwe nk’impano na Leta y’Ubushinwa bufitanye umubano n’u Rwanda kuva mu mwaka wa 1971.




Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rwandans to compete on 'Chinese Language' with students from around th

ABADIPLOMATE MURI GAHUNDA YO GUSURA IBYIZA BITATSE U RWANDA

SOPHIA ROBOT IMEZE NK'ABANTU ITEYE ITE?

AMATEKA YA INTERNET MU RWANDA

PEREZIDA WA MALI IBRAHIM BOUBAKAR KEITA YAGEZE MU RWANDA

ABAYOBOZI BAGARAGAZA KO IKORANABUHANGA RIKOMEJE GUFASHA AFURIKA MU ITERAMBERE