AGEZWEHO

  • Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y'imyaka 30-49 – Soma inkuru...
  • Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare – Soma inkuru...

Umuhanda Gatuna-Kigali wangiritse ku buryo imodoka nini zitawunyuramo

Yanditswe May, 15 2018 23:09 PM | 11,710 Views



Ministeri y'ibikorwa remezo iratangaza ko kubera umuhanda Kigali-Gatuna wangijwe n'imvura kuva ku cyumweru, ubu ibinyabiziga bituruka muri Uganda cyangwa ibijyayo bigomba gukoresha umuhanda Kagitumba-Cyanika. 

Ibi ni mugihe uyu muhanda wa Gatuna Kigali ukomeje gufungwa mugihe ibikorwa byo kuwusana bikomeje. Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubwikorezi Jean De Dieu Uwihanganye yemeza ko guhindura icyi cyerekezo byatewe niyangirika ry'uyu muhanda.

Kuri ubu ibikorwa byo kwimura abaturage baturiye uyu muhanda byo birakomeje.

Minisitiri w'ibikorwaremerezo Amb. Claver Gatete avuga ibi byose bikomeje gukorwa mu rwego rwo gushaka igisubizo cy'igihe kigufi mugihe iyi ministeri irimo gushakisha ibisubizo birambye kuri uyu muhanda.

Uyu muhanda ntukiri nyabagendwa ku modoka nini zikoreye imizigo ziva mu gihugu cya Uganda cyangwa zijyayo, ariko izo modoka zigakoresha inzira ya Kagitumba na Cyanika mu gihe uri gusanwa.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi