Yanditswe Mar, 22 2019 08:47 AM | 15,503 Views
Umujyi wa Kigali watangije ubukerarugendo bushingiye ku gusura ibice byose biwugize hifashishijwe imodoka yabugenewe ishobora gutwarira icyarimwe abantu 68 kandi gusura bigakorwa mu byiciro 3 uhereye mu gitondo ukageza nijoro.
Ni imodoka ifite ibice bibiri aho abantu bashobora kwicara mu gice cyo hasi abandi bakicara mu gice cyo hejuru ahameze nka etage. Ni imodoka ifite agaciro ka miriyoni zirenga 150 z'Amafaranga y'u Rwanda.
Iyi modoka izajya izenguruka
umujyi wa Kigali mu byiciro 3; icyiciro cya mbere kizajya gitangira saa tatu za
mu gitondo kigeze saa sita aho abazajya bitabira iki cyiciro bazajya
basobanurirwa amateka ya Kigali ya cyera mu byiswe (Old Kigali), icyiciro cya 2
kizajya gitangira guhera saa munani kugeza saa kumi n'imwe aha abari muri iyi
modoka bazajya basobanurirwa Kigali nshya (New Kigali), icyiciro cya 3 kizajya
gitangira saa moya z'umugoroba kugeza saa tanu z'ijoro, abazajya bitabira iki
cyiciro cyo gutembera Kigali bazajya basobanurirwa ubuzima bwa Kigali ninjoro.
Ni imodoka ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 68, Abanyarwanda bazajya
batanga amafaranga ibihumbi 15, abatuye muri Afrika y'Iburasirazuba batange
amadolari 20 abandi batange amadolari 40, mu gihe cy’amasaha 3 cg 4 bamara
batembera Umujyi wa Kigali bitewe n’icyiciro bahisemo muri 3 bizajya biba ku
munsi.
Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere RDB Belise Kaliza ndetse na Busabizwa Parfait Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu bemeza ko iyi modoka izafasha mu bijyanye no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku gusura umujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bwa Company ya Kigali City Tour buvuga ko bitarenze mu kwezi kwa
8 uyu mwaka buzazana indi modoka ifite service zirenze ku zo iyi itanga, buvuga
kandi ko abazajya bakenera gutemberezwa muri iyi modoka bishyize hamwe
nk'umuryango bazajya bagabanyirizwa igiciro.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru