AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

KIGALI HATANGIJWE UBUKERARUGENDO BUKORESHA IMODOKA ZABUGENEWE

Yanditswe Mar, 22 2019 08:47 AM | 15,503 Views



Umujyi wa Kigali watangije ubukerarugendo bushingiye ku gusura ibice byose biwugize hifashishijwe imodoka yabugenewe ishobora gutwarira icyarimwe abantu 68 kandi gusura bigakorwa mu byiciro 3 uhereye mu gitondo ukageza nijoro.

Ni imodoka ifite ibice bibiri aho abantu bashobora kwicara mu gice cyo hasi abandi bakicara mu gice cyo hejuru ahameze nka etage. Ni imodoka ifite agaciro ka miriyoni zirenga 150 z'Amafaranga y'u Rwanda. 

Iyi modoka izajya izenguruka umujyi wa Kigali mu byiciro 3; icyiciro cya mbere kizajya gitangira saa tatu za mu gitondo kigeze saa sita aho abazajya bitabira iki cyiciro bazajya basobanurirwa amateka ya Kigali ya cyera mu byiswe (Old Kigali), icyiciro cya 2 kizajya gitangira guhera saa munani kugeza saa kumi n'imwe aha abari muri iyi modoka bazajya basobanurirwa Kigali nshya (New Kigali), icyiciro cya 3 kizajya gitangira saa moya z'umugoroba kugeza saa tanu z'ijoro, abazajya bitabira iki cyiciro cyo gutembera Kigali bazajya basobanurirwa ubuzima bwa Kigali ninjoro.

Ni imodoka ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 68, Abanyarwanda bazajya batanga amafaranga ibihumbi 15, abatuye muri Afrika y'Iburasirazuba batange amadolari 20 abandi batange amadolari 40, mu gihe cy’amasaha 3 cg 4 bamara batembera Umujyi wa Kigali bitewe n’icyiciro bahisemo muri 3 bizajya biba ku munsi.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere RDB Belise Kaliza ndetse na Busabizwa Parfait Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu bemeza ko iyi modoka izafasha mu bijyanye no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku gusura umujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bwa Company ya Kigali City Tour buvuga ko bitarenze mu kwezi kwa 8 uyu mwaka buzazana indi modoka ifite service zirenze ku zo iyi itanga, buvuga kandi ko abazajya bakenera gutemberezwa muri iyi modoka bishyize hamwe nk'umuryango bazajya bagabanyirizwa igiciro.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage